skol
fortebet

Kumoka cyane kw’imbwa kwayoboye nyirayo ku ruhinja rwatawe muri ruhurura ruri hafi kuribwa n’ibimonyo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uruhinja rukivuka rwatoraguwe muri ruhurura i Port Elizabeth, muri Afurika y’Epfo, nyuma yuko imbwa ya Charmaine Keevy yitwa Georgie itangiye kumoka ubutaruhuka ubwo nyirayo yari ari kuyitembereza n’amaguru.

Sponsored Ad

Charmaine Keevy w’imyaka 63 y’amavuko, yagendagendaga n’imbwa ye Georgie, ubwo iyi mbwa yatangiraga kumoka cyane bageze ku muyoboro w’amazi n’imyanda, ariko Keevy akeka ko Georgie yumvise injangwe hfi aho, gusa imbwa yakomeje kumoka cyane, Keevy yarunamye kugira ngo agerageze kumva ijwi riva muri uwo muyoboro.

Nibwo yahise amenya ko ijwi ari kumva rishobora kuba ari ugutaka k’umwana, niko gutangira guhinda umushyitsi ari nako agerageza guhagarika imodoka zarimo guhita kugeza ubwo Cornie Viljoen w’imyaka 60 yahagaritse imodoka ye ngo amufashe.

Viljoen nawe ubwe amaze kumva ugutaka k’umwana, yakoresheje icyuma begura beto yari itwikiriye uwo muyoboro kugira ngo bashobore kureba neza imbere.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibivuga, bacyegura iyo beto Cornie Viljoen yahise atangira kurumwa n’ibimonyo bitukura. Avuga ku gutabara uru ruhinja, Cornie Viljoen yagize ati:

Ibimonyo bitukura byarimo binduma ku maguru ariko nyuma naje kumva ukuguru k’uyu mwana, hanyuma mbona umwana maze mbona ko aha ari icyaha cyahakorewe nuko mfata ifoto mpa terefone yanjye Charmaine. Sinari nzi niba umwana yari yakomeretse kuburyo nagerageje kumutwara nitonze kandi buhoro cyane, kandi yari muto cyane. Nashakaga kumufata mu mu gituza cyanjye ariko nari nzi ko akeneye ubufasha bwihutirwa.

Uruhinja rwagize amahirwe ibimonyo bitukura byari hejuru mu muyoboro w’amazi ntabwo byari hasi aho yari. Gusa sinzi impamvu umuntu uwo ari we wese yakorera ibi umwana wavutse vuba, ariko nishimiye cyane ko twashoboye kumufasha no kurokora ubuzima bwe. Nabwiye Charmaine guhamagara serivisi zubutabazi ako kanya.

Uyu mwana w’uruhinja yahise ajyanwa mu bitaro bya Dora Nginza kugira ngo avurwe byihutirwa aho basanze arwaye hypothermie n’ibibazo by’ubuhumekero. Byongeye kandi, abakozi bo mu bitaro bahise baha uru ruhinja izina, bamwita Grace April.

Umuvugizi wa polisi, Colonel Priscilla Naidu yagize ati:

Birashoboka ko umuntu wabikoze ashobora kuba yaravuye hanze y’aka karere agashyira uyu mwana aho. Turasaba abatangabuhamya na nyina w’uyu mwana kuza imbere.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu birababaje rwose abantu bareke gukinisha ubuzima kuko hari benshi babuze abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa