skol
fortebet

Kuterekana indangamuntu byatumye Jose Chameleone abura amahirwe yo kuyobora Kampala

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yatakaje amahirwe yo kuyobora umujyi wa Kampala azize ibirimo kuterekana ikarita ndangamuntu.

Sponsored Ad

Jose Chameleone wagaragaje inyota yo kwinjira muri politiki, akumvikana mu bitangazamakuru ko ashaka gusimbura Meya wa Kampala, Erias Lukwago, yabanje kwiyunga n’umuhanzi mugenzi we, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, mu ishyaka rya People Power.

Jose Chameleone wari ugifite gahunda yo kuba Meya wa Kampala, yemeye kujya mu ishyaka National Unity Platform (ryihuje na People Power) riherutse guhabwa Bobi Wine ngo aribere umuyobozi mushya.

Gusa ntibyamukundiye uyu munsi bitewe n’uko atujuje amashuri asabwa ugomba kuyobora uyu mujyi mukuru, aho Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko umukandida yabazwaga kwerekana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) arayibura ahubwo yerekana iy’amashuri yisumbuye.

Ikarita ndangamuntu nayo ntiyayerekanye, yiregura ko yayijyanye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibarura gusa ngo iyi mpamvu ntiyumvikanye, bityo aya mahirwe yari yizeye ahabwa Latif Ssebagala wigeze kuba umudepite.

Gusa hari amahirwe y’uko abifuzaga kuyobora uyu mujyi bajurira, bitarenze saa cyenda y’uyu wa 20 Nzeri 2020 nk’uko byemejwe na Mercy Walukamba ukuriye komite ishinzwe amatora muri NUP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa