skol
fortebet

#Kwibuka25:Inteko Ishinga amategeko ya Canada yemeje taliki ya 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Ku bwumvikane busesuye Inteko Ishinga amategeko ya Canada yemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, iba umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Sponsored Ad

Ibi bibaye mu gihe abanyarwanda bari mubihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi , Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette, ari mu Rwanda guhera ku wa 5 Mata akaba yaranitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe .

Nk’uko Televiziyo y’Inteko Ishinga amategeko ya Canada, CPAC, yabitangaje. uyu munsi wemejwe n’Inteko ya Canada ku busabe bwazamuwe na depite Rob Oliphant, abanza kugaragaza ingaruka Jenoside yasize mu mezi atatu gusa yamaze .

Abadepite bose bemeye ubu busabe mu bwumvikane busesuye, Depite Rob Oliphant mu magambo yavuze atanga iki gitekerezo yagize ati “Dushingiye ku kuba iyi Jenoside yarashobotse kubera ko umuryango utagize icyo ukora, Inteko Ishinga amategeko yibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, yongeye gushimangira ko ishyigikiye amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ndetse yemeje itariki ya 7 Mata nk’Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”

Ku wa 7 Mata Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yagaragaje ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka kimwe mu bihe bibi byabayeho mu mateka ya vuba. Aho yasabye Abanya-Canada bose kwifatanya n’abiciwe ababo mu myaka 25 ishize, ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yeretse amahanga ingaruka zishobora guterwa n’amacakubiri n’urwango.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Canada ni kimwe mu bihugu byari bifite ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, ziyobowe na General Romeo Dallaire nubwo zitabashije gutabara abicwaga, mu gihe yari yatanze amakuru mu Muryango w’Abibumbye ntihagire igikorwa.

Ku Cyumweru Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nawe yasabye ko itariki ya 7 Mata yemezwa mu Bufaransa nk’umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Rob Oliphant ni we wasomeye bagenzi be ubusabe bw’uko Canada yemeza tariki 7 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa