skol
fortebet

#Kwibuka26:Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bifatanyije n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, basaba kandi iki gihugu gukomeza gukurikirana no guhana abakekwaho Jenoside bacyihishemo.

Sponsored Ad

Mu ijambo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amandin Rugira, yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bamukurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe bitoroshye.

Ni ibihe bitoroshye kuko ari ibihe bibuka ababo mu gihe basabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bishobora kubasubiza mu bihe bibi babayemo muri Jenoside, ubwo babaga bihishe abicanyi. Ambasaderi Rugira yagize ati:

Mwabayeho mwihishe mu 1994 ngo mubashe kurokoka, uyu munsi mwisanze mu bihe nk’ibyo bituma mwibuka ako kababaro. Ntabwo bishoboka ko tubaba hafi kubera ibibazo bihari, gusa muri mu bitekerezo n’amasengesho yacu. Mwizere ko imbaraga zababashishije kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zizabafasha no kurenga ibi bihe bishya.

Yavuze ko nubwo imyaka 26 ishize Jenoside ibaye, urugamba rwo gushaka ubutabera ku bayikorewe rukomeje, hashakishwa abayikoze bakagezwa mu nkiko.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bikibarizwamo benshi bashakishwa n’ubutabera n’abakekwaho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwaka ushize, Umunyarwanda Fabien Neretse yakatiwe n’Urukiko rwo mu Bubiligi igihano cy’imyaka 25 kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu Umunyarwanda yari ahaniwe icyo cyaha.

Ambasaderi Rugira yashimye ubwo bushake bw’u Bubiligi, asaba ko n’abandi bakekwaho ibyaha nk’ibyo bagezwa mu butabera.

Muri Gicurasi umwaka ushize kandi u Bubiligi bwatoye itegeko rihana abantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Rugira yasabye ko iryo tegeko rikurikizwa, ku buryo u Bubiligi butaba ubwihisho bw’abahakana Jenoside.

Ni umusanzu ukomeye mu rugamba rwo kurwanya ihakana, niyo mpamvu dushimira u Bubiligi kandi tubushishikariza gukomeza gukurikiza iryo tegeko ryatowe muri Gicurasi 2019 rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ubwo bwami bwiza bwoye kuba ubwihisho bw’abahakana Jenoside.

Rugira yasabye kandi Abanyarwanda kuba hafi y’abarokotse Jenoside cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye abantu bibuka bari mu ngo.

Mu bihe bidasanzwe, haba hakenewe ingamba zidasanzwe, niyo mpamvu mbashishikariza kongera ingamba mu kwita ku bavandimwe barokotse Jenoside kuko gutekana kwabo mu mutwe, ni umutungo dukwiriye kurinda no kubungabunga.

Mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ubwa Ibuka-Belgique n’ubw’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi bashyize indabo ku nkingi ihagarariye imva y’abazize Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa