skol
fortebet

#Kwibuka26:Umuhungu wa Perezida Museveni yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umuhungu we, yifatanyije na Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 26.

Sponsored Ad

Gen. Muhoozi abinyujije kuri Twitter yavuze ko Perezida Kagame na se Museveni ari abavandimwe, bakaba badashobora kurwana kabone n’aho barakaranya, aboneraho kwifuriza Kagame ibihe byiza.

Gen. Muhoozi kuri twitter yanditse agira ati” Abavandimwe n’abaharaniye impinduramatwara bashobora gutongana ariko ntibashobora kurwana. Twavuye kure cyane. Nifurije Nyakubahwa Jenerali Kagame n’Abanyarwanda umuhango wiyubashye wo kwibuka.”

Ubu butumwa bwari buherekejwe n’amafoto ya Perezida Kagame ari kumwe na Museveni mu bihe bitandukanye byashize.

Gen. Muhoozi yatangaje ibi, nyuma y’igihe gishize u Rwanda na Uganda badacana uwaka kubera ibibazo bitandukanye ibihugu byombi bifitanye.

U Rwanda rwumvikana rushyira mu majwi Uganda ruyishinja gufasha imitwe igambiriye kuruhungabanyiriza umutekano, ndetse no gushimuta abaturage barwo bikozwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa kiriya gihugu (CMI).

Uganda yo ishinja u Rwanda gufunga imipaka rugamije gukumira ubucuruzi bwayo, ndetse no gukora ubukangurambaga bugamije kuyisebya yo n’abategetsi bayo.

Ibitekerezo

  • Yewe ga! Buriya i Kisangani (RDC), uburenze rimwe, kwari uguhoberana kubera ubuvandimwe gusa.
    Byenda gusetsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa