Lebron James yashinje Donald Trump kwifashisha siporo akarema amacakubiri mu banyamamerika
Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018
Icyamamare mu mukino wa Basketball Lebron James yatangarije abanyamakuru ku munsi wejo ko perezida wa USA Donald Trump ari kwifashisha siporo kugira ngo acemo igihugu ibice ndetse avuga ko kuva uyu mugabo yatorwa irondaruhu ryiyongereye.
James uherutse kwerekeza mu ikipe ya Los Angeles Lakers yabwiye abanyamakuru ba CNN ko Trump ari kwifashsha iporo mu guce ibice mu banyamerika kandi kuva mu bwana bwe we yakinnye Basketball kugira ngo ihuze abantu aho kubatandukanya.
Lebron James yashinje Trump gucamo ibice Abanyamerika
Lebron James yavuze ko irondaruhu rikomeje kwiyongera muri USA kubera ibikorwa bya perezida Trump ndetse n’amagambo ye aba yuzuyemo ivangura.
Yagize ati “Iyo uri muri siporo urishima ndetse bigufasha kubona abavandimwe benshi.Twari mu murongo mwiza wo kurenga iby’irondaruhu ariko ndakeka perezida wacu ari kuducamo ibice.Ari kuducamo ibice kandi ibyo maze iminsi mbona mu kwezi gushize ni uko ari gukoresha siporo ngo dutandukane.”
James ntakunda Donald Trump
James yavuze ko siporo aricyo kintu cyatumye yegerana n’abazungu ndetse imufasha kwishimana nabo kuva akiri umwana kugeza ubu afite imyaka 33 aho avuga ko umubano we n’abazungu wamushimishije cyane.
James yatanze ingero 2 z’ukuntu Trump ari gucamo ibice abantu aho mu minsi ishize umukinnyi ukina NFL witwa Colin Kaepernick yapfukamye hari kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu no kwanga gutumira kabuhariwe Stephen Curry muri White House.
James abajijwe icyo yabwira Trump baramutse bicaranye,yasubije umunyamakuru wa CNN ko atazigera yicarana na Trump ahubwo aho kugira ngo yicarane nawe yakwicarana na Ballack Obama.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *