skol
fortebet

Leta y’u Burundi niyo iri gushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu iyicwa rya Thierry Kubwimana bivugwa ko yishwe n’umugore we Christa[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Burundi iheruka kwereka itangazamakuru abagabo batatu n’umugore umwe, bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Thierry Kubwimana uri mu bahanzi bari bakunzwe cyane i Burundi.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iya 25 Ugushyingo Umwaka ushize, ni bwo Kubwimana yiciwe mu cyumba cye mu gace ka Musaga i Bujumbura.

Ku wa Gatatu ni bwo Polisi yerekanye batatu bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rye, barimo Christa Kaneza wari umugore we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yagaragaje Kaneza nka nyirabayazana w’urupfu rw’umugabo we. Nkurikiye yavuze ko uriya mudamu yatanyije kwica umugabo we n’abarimo Jean Paul Ndibanje, Emmanuel Niyongabo na André Minani alias Feredi.

Ati: “Baturutse hanze binjira mu nzu y’uwitwa Kubwimana Thierry w’imyaka 29 baramwica, bafatanyije n’umugore we Iperereza rya Polisi ryagaragaje ko ari we nyirabayazana y’iyicwa ry’umugabo we.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi yakomeje avuga ko uriya mugore yabanje kugenzura abari mu rugo mbere yo kwica umugabo we.

Ati: “Umuntu mukuru wari uhari yari umukozi, umugore yagombye kumufungira mu cyumba cye kugira ngo adatabaza cyangwa ngo atange ubufasha.”

Avuga ko Christa Kaneza yakinguriye imiryango abagizi ba nabi kugeza bageze mu cyumba umugabo yari aryamyemo ndetse agacana amatara yose nyamara mu busanzwe azimywa nijoro.

Nkurikiye yashimangiye ko muri bariya bagabo, yashimangiye nta wari uzi neza ruriya rugo, ibituma uriya muririmbyi atarashoboraga kwicwa iyo hataba ubufatanyacyaha bw’abari iwe mu rugo, bityo Polisi ikaba nta wundi yari gukeka utari uriya mugore.

Cyakora cyo hari andi makuru mu Burundi avuga ko uriya muhanzi ashobora kuba yishwe na Leta y’u Burundi mu rwego rwo kwirinda ko hari amabanga yayo yashyira hanze.

Urubuga URN Hitamwoneza rwavuze ko Kubwimana yari asanzwe ari umukozi wa Company icukura amabuye y’agaciro y’Abarusiya ikorera mu ntara ya Cibitoke.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iyi company isanzwe ikorerwamo ubujura bw’amabuye y’agaciro aturuka mu Burasirazuba bwa Repibulika Iharanira Demokarasi, bikozwe n’umutwe wa FDLR ku bufatanye na bamwe mu bategetsi bakomeye mu Burundi.

Abashyizwe mu majwi muri buriya bucuruzi harimo Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, Minisitiri w’u Burundi Allain Guillaume Bunyoni, Gervais Ndihobuca ukuriye ubutasi bw’u Burundi n’abandi.

Bivugwa ko Kubwimana yazize kuba yarasabwe na Minisitiri Bunyoni guhisha uruhare rwe muri iriya Company akabyanga, ibyanatumye ayeguramo igitaraganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa