skol
fortebet

Leta ya Kenya igiye kwirukana mu gihugu abantu 17 bakora ibijyanye n’imikino y’urusimbi izwi cyane nka ’betting’

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abategetsi muri Kenya bavuga ko bagiye kwirukana mu gihugu abantu 17 bakora ibijyanye n’imikino y’urusimbi izwi cyane nka ’betting’.

Sponsored Ad

Leta ya Kenya iri gufunga ibikorwa by’iyi mikino yo guteega kuri murandasi ivuga ko irumbya kandi ikangiza urubyiruko.

Itangazo rya Leta ya Kenya rivuga ko bamwe mu bayobozi ba kompanyi za ’betting’ bakorera muri Kenya nyamara bafite Visa z’ubukerarugendo.

Iyi mikino y’urusimbi yabaye uruganda rukomeye rwa za miliyoni nyinshi z’amadorari muri Kenya, aho ikoranabuhanga kuri telephone ryorohereje abakina iyi mikino kuyijyamo.

Ibi niko bijya kumera no mu bihugu byinshi byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, aho urubyiruko ruri kwinjira cyane muri uru rusimbi.

Leta ya Kenya yahagaritse kongerera uburenganzira bwo gukora kompanyi zirenga 20 zikora ibya ’Betting’, harimo izwi cyane muri aka karere yitwa SportPesa.

Mu gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo, abategetsi muri Kenya basabye kompanyi z’iby’itumanaho guhagarika uburyo bwo guteega hakoreshejwe za telephone ngendanwa.

Ikinyamakuru Daily Nation cy’abigenga muri Kenya, kivuga ko abanyamahanga 17 bashobora kwirukanwa muri Kenya ari abayobozi ba zimwe muri izi kompanyi za ’betting’ zitongerewe uburenganzira bwo gukora.

Leta ya Kenya yagaragaje impungenge ku mafaranga abantu bamwe, cyane cyane urubyiruko, rushora muri uru rusimbi.

Mu muhate wo gukomeza ubushabitsi bwabo, kompanyi za SportPesa na Betin Kenya zaregeye urukiko umwanzuro wa Leta wo kuzihagarika, zinasaba impozamarira zo guhagarika ibikorwa byazo.

Ibitekerezo

  • igitangaje nuko nahano iwacu bareba kure bareka, ururusimbi rukinwa kumugaragaro kandi bafite nibyangombwq byubuyobozi uyu numukino wurusimbi muzindi watinze gufungwa kandi uko bitinda niko abantu bibwa niko abantu babyirirwa mo, niko bashirirwa,bakishora, mubujura naha, bikwiye gufungwa biriya si ubucuruzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa