Liberia: Abaturage bari mu myigaragambyo kubera ibura ry’inoti ku isoko

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 November 2019 Yasuwe: 612

Abaturage ba Liberia bakomeje gutonda imirongo ku byuma byo kubikurizaho amafaranga mu gihe byinshi muri ibyo byuma n’amabanki inoti zabashiranye.



Abakiliya bagerageza gushaka amafaranga muri banki, bari kwinubira ko badashobora kubona amadolari ya Liberia nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo yabitangaje.

Minisiteri y’imari ya Liberia ivuga ko nta mafaranga ifite ahagije mu bubiko bwa banki z’ubucuruzi kuko abaturage bari kubika amafaranga mu ngo zabo.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko uko kubika amafaranga mu ngo biterwa no kutagirira icyizere banki zo mu gihugu.

Mu bihe bya vuba bishize, Liberia yakomeje kugira ikibazo cy’inoti.

Mu mwaka ushize, inoti z’amadolari abarirwa muri za miliyoni zari zikimara gukorwa byatangajwe ko zaburiwe irengero hagati y’icyambu cyo muri icyo gihugu na banki nkuru.

Iperereza rivuga ko ryabonye miliyari zirenga 10 z’amadolari ya Liberia zakozwe nta ruhushya rwa ngombwa rutanzwe. Nubwo nta gihamya abakkoze iperereza berekanye.

Ubukungu bwa Liberia buri gucumbagira.

Igiciro cy’imibereho cyarazamutse mu gihe idolari rya Liberia rikomeje guta agaciro, ubu rigeze ku kigero cyo hejuru cyane cyo guta agaciro urigereranyije n’iry’Amerika.

Ibi bituma ibitumizwa mu mahanga bihenda kurushaho.

Ibi byatumye abantu bamwe bigaragambya bajya mu mihanda mu ntangiriro y’uyu mwaka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuryango wa Barack Obama na Michelle Obama waguze inzu shya mu kirwa ku...

Umuryango wa Barack Obama na Michelle Obama waguze inzu shya mu kirwa...
9 December 2019 Yasuwe: 663 0

Umugore wari umaze amasaha 6 apfuye yazutse abifashwemo n’abaganga

Umugore wo mu Bwongereza yagaruwe mu buzima nyuma y’amasaha atandatu umutima...
9 December 2019 Yasuwe: 1101 0

Kenya:Umupolisi yafashwe n’abaturage ari gukora mu mufuka wa afande we yari...

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya, arashinjwa n’abaturage gukora mu mu mufuka...
9 December 2019 Yasuwe: 1291 0

Urukiko rwa Afurika y’ Uburasirazuba rwatesheje agaciro ikirego cya Perezida...

Urukiko rwa Afurika y’ Iburasirazuba EACJ rwatesheje agaciro ikirego...
9 December 2019 Yasuwe: 1423 0

Imitwe 6 y’inyeshyamba zo muri RDC yishyize hamwe kugira ngo ifashe FARDC...

Imitwe 6 y’inyeshyamba y’abaKongomani,yiyemeje kwifatanya n’ingabo za...
8 December 2019 Yasuwe: 4495 0

Umwarimukazi yasambanyije abanyeshuri benshi b’abahungu aruta

Umukozi w’umwalimu witwa Kirstie Rosa yatawe muri yombi azira gusambanya...
8 December 2019 Yasuwe: 3420 1