skol
fortebet

Libya: Abantu basaga 121 bamaze kugwa mu ntambara ikomeye iri kubera mu nkengero z’umujyi wa Tripoli

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS (WHO) watangaje ko abantu bagera ku 121 aribo baamze kugwa mu mirwano ishyamiranyije guverinoma ya Libya ishyigikiwe na UN,n’inyeshyamba za Gen. Khalifa Haftar zitangiriye imirwano mu Burasirazuba zerekeza i Tripoli gufata ubutegetsi.

Sponsored Ad

Abantu bagera ku 121 bamaze kwicwa naho abarenga 561 bamaze gukomerekera bikomeye muri iyi mirwano ikomeye iri kubera hafi y’umujyi wa Tripoli yatangiye kuwa 04 Mata 2019.Abakomeretse bose hamwe ni 682.

Ibiro bya OMS ntibyigeze bitangaza umubare w’abasivili bamaze gupfira muri iyi mirwano ikomeye gusa bavuze ko habaye ibitero ku baganga ndetse n’imodoka zitwara abarwayi.

Agashami k’Umuryango w’abibumbye ku kiremwamuntu (OCHA) kavuze ko abanya Libya bagera ku bihumbi 13 500 bamaze gutandukana kubera iyi ntambara aho 900 muri bo bakiriwe mu nkambi.

Ibitekerezo

  • Reka bumve umuzungu yarabashutse kuberaumurengwe barahubuka bazicuza cne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa