skol
fortebet

LONI yasabwe kurwanya inyeshyamba za P5 zikomeje kubona intwaro zikura mu gihugu cyo mu karere

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

Akanama gashinzwe amahoro n’Umutekano ku isi LONI katangarijwe na Ambasaderi wa Congo mu Muryango w’Abibumbye, Ignace Gata Mavita wa Lufuta ko ihuriro ry’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda P5 ikomeje kwakira intwaro ziturutse mu bihugu bitandukanye.

Sponsored Ad

Ambasaderi Ignace Gata Mavita wa Lufuta yabwiye LONI ko izi nyeshyamba zikwiriye gukomwa mu nkokora kuko zishobora kongera gushora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara ikomeye nk’iyatewe na M23.

Ambasaderi Ignace Gata Mavita wa Lufuta yabwiye aka kanama kigaga ku mutekano mu biyaga bigari, ko umutwe wa P5, uhuriyemo amashyaka atandukanye arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Kayumba Nyamwasa, ukomeje kwakira imbunda n’amasasu ukura mu gihugu cyo mu karere.

Nubwo Lufuta atatangaje iki gihugu cyo mu Karere gitera inkuna P5, yasabye Loni kwita kuri raporo iherutse gusohoka y’impuguke za Loni ivuga ko u Burundi ari cyo gihugu gitanga intwaro ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Inyeshyamba za P5 zifite ibirindiro muri RDC, z mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ndetse bivugwa ko zikomeje gushaka abasirikare bashya zikura mu Burundi no muri Uganda.

Ibitekerezo

  • P5 nta nyeshyamba igira ni impuzamashyaka y’imitwe 5 ya politique. Abatari babizi ndumva bihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa