skol
fortebet

Lt Gen Germain Niyoyankana muri 22 birukanywe mu Gisirikare cy’u Burundi

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Lt Gen Germain Niyoyankana wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi ndetse akanaba na Minisitiri w’ingabo, ku wa 31 Ukuboza 2016, yasezerewe mu gisirikare hamwe na bagenzi be bari bafite amapiti yo hejuru.
Nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizweho umukono n’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza, aba basirikare basezerewe ni 22, ku isonga hakazaho uyu Lt Gen Germain Niyoyankana.
Bitangazwa kandi ko aba basirikare ari abahoze mu gisirikare cy’u Burundi (EX-FAB) mbere y’amasezerano yo muri (...)

Sponsored Ad

Lt Gen Germain Niyoyankana wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi ndetse akanaba na Minisitiri w’ingabo, ku wa 31 Ukuboza 2016, yasezerewe mu gisirikare hamwe na bagenzi be bari bafite amapiti yo hejuru.

Nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizweho umukono n’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza, aba basirikare basezerewe ni 22, ku isonga hakazaho uyu Lt Gen Germain Niyoyankana.

Bitangazwa kandi ko aba basirikare ari abahoze mu gisirikare cy’u Burundi (EX-FAB) mbere y’amasezerano yo muri 2005 yo guhuza ingabo n’abari bavuye mu ishyamba.

Aba basirikare ufite ipeti rikuru ni uyu Lt Gen Germain Niyoyankana, yambitswe muri 2010, uwakwitwa ko afite irito ni Capt. Gahungu Casimir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa