skol
fortebet

Lubumbashi: Abarwanashyaka ba Tshisekedi n’aba Kabila bakozanyijeho bibaviramo gukomeretsanya

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

Intambara ikomeye yarose hagati y’abashyigikiye perezida Felix Tshisekedi n’abashyigikiye uwo yasimbuye Joseph Kabila mu ntara ya Katanga,birangira abantu 11 bayikomerekeyemo.

Sponsored Ad

Ubu bushyamirane butagira gitera isobanutse,bwabereye mu mujyi wa Lubumbashi,bwahuje abaturage bashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’abari inyuma y’uwo yasimbuye, Joseph Kabila bapfa abakandida bagomba kubahagararira ku mwanya wa Guverineri wa Katanga na Visi we.

Aya matora yo gushaka Guverineri n’umwungirije azaba ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2019, yashyuhije imitwe abakongomani bituma aba bo mu mujyi wa Lubumbashi, uherereye mu ntara ya katanga,bakozanyaho,bamwe barakomereka.

Ibirango by’abakandida byatwitswe, ibindi birashwanyaguzwa muri ubu bushyamirane bwabereye ku cyicaro gikuru cy’intara ya Katanga,ku nyubako yitiriwe,kuwa 30 Kamena.

Abarwanashyaka b’ishyaka UDPS (l’Union pour la Démocratie et le Progrès Social), rya Perezida Tshisekedi bashinje aba PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) rya Kabila, gushyigikira umukandida witwa Jacques Kyabula Katwe badashaka ndetse ngo batutse,banatwika ibendera ry’ishyaka ryabo.

Abarwanashyaka ba PPRD bo bavuze ko UDPS ariyo yabashotoye ishwanyaguza ibyapa byamamazaga umukandida bashyigikiye ndetse ngo barabatuka cyane.

Iyi mirwano yaje guhoshwa n’igipolisi cya Congo,cyateye ibyuka biryana mu maso aba barwanashyaka b’impande zombi,bakwira imishwaro.

Nyuma y’iminota mike,aba bantu batatanyijwe na polisi bagarutse barwana bakoresheje inkoni n’amabuye bituma gahunda yo kwiyamamaza yari iteganyijwe isubikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa