skol
fortebet

Macron na Le Pen bombi bitwaye neza mukiganiro mpaka

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bahatanira kuyobora u Bufaransa bombi babwiwe ko bitwaye neza, mu kiganiro mpaka cyo kuri televiziyo imbere y’amatora ya kabiri y’ umukuru w’ igihugu azabahanganisha ku Cyumweru tariki 7 Mata 2017.
Emmanuel Macron agendera ku bitekerezo biri hagati mu gihe Marine Le Pen ashikamye ku mitegekere ya kera.
Bahanganishije ibitekerezo byabo mu gihe kinga n’ amasaha arenga ku ngingo zirimo iterabwoba, ubutunzi n’Uburaya.
Nubwo bombi babwiwe ko bakoze neza, Macron (...)

Sponsored Ad

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bahatanira kuyobora u Bufaransa bombi babwiwe ko bitwaye neza, mu kiganiro mpaka cyo kuri televiziyo imbere y’amatora ya kabiri y’ umukuru w’ igihugu azabahanganisha ku Cyumweru tariki 7 Mata 2017.

Emmanuel Macron agendera ku bitekerezo biri hagati mu gihe Marine Le Pen ashikamye ku mitegekere ya kera.

Bahanganishije ibitekerezo byabo mu gihe kinga n’ amasaha arenga ku ngingo zirimo iterabwoba, ubutunzi n’Uburaya.

Nubwo bombi babwiwe ko bakoze neza, Macron akomeje kugaragaza ko ariwe uri imbere.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa n’abakurikiye icyo kiganiro ku kuri televiziyo zabo bavuze ko Macron ari we yavuze byinshi byabanyuze.

Madamu Le Pen, mu kiganiro cyo kuri televiziyo BFMTV ku munsi wa Gatatu, yashatse kwereka Abafaransa bazitaba amatora ko Macron ari inkundwakazi y’ubutegetsi buriho.

Ati "Mbere ya byose dukwiye kumenya Macron, Macron ni nde? Ava he? Ashyigikiye izihe nyungu? Afitiye u Bufaransa uwuhe mugambi?.Icyo umuntu atareka kuvuga ni uko ari inkundwakazi y’ubutegetsi."

Avugira kuri radio y’ u Bufaransa ku wa 4 Gicurasi mu gitondo, Macron yavuze ko ikiganiro mpaka cyagaragaje uo Marine Le Pen n’ ishyaka rye bahagaze.

Ati "Ubwo yavugana n’ itangazamakuru, Madamu Le Pen yerekanye ko adakunda ukwishyira ukizana, kw’ abaryanama bahuje ibitsina n’ ubwisanzure bw’ itangazamakuru.

Ku Cyumweru nibwo hazamenyekana utsindira kuba Perezida w’ u Bufaransa, ni mu gihe mu matora aheruka y’ icyiro cya mbere Macron na Le Pen aribo bashije gukomeza. Nubwo bakomeje bombi ariko Macron niwe wari imbere mu majwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa