skol
fortebet

Mahoro Jean wari umuvugizi w’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire yafashe iy’ubuhungiro

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mahoro Jean wari umuvugizi w’ishyaka DALFA-Umurinzi, yamaze gufata iy’ubuhungiro nyuma yo guhagarika izi nshingano yari afite zo kuba umuvugizi w’iri shyaka riyobowe n’umunyapolitiki Victoire Ingabire.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika nyuma yo kugera mu buhungiro, Mahoro yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye asezera ku mirimo ye ari igitutu yagiye ashyirwaho n’abantu bamubwira ko akorana n’umwanzi w’igihugu. Ati:

Impamvu nyamukuru yatumye nsezera ku mirimo yanjye…kuva natangira kuba umuvugizi w’agateganyo wa Dalfa-Umurinzi nagiye mpura n’igitutu gikomeye cyane, abantu banshyiraga ku gitutu bansaba kureka gukorana na Dalfa-Umurinzi na madamu Victoire Ingabire bambwira ko nkorana n’umwanzi w’igihugu, ko nkorana n’umuntu ushaka kugarura politiki ya 59.

Yabajijwe abamushyiragaho igitutu ashyira mu majwi Akarere ka Ngororero avuga ko kandikiye ikigega gifasha abarokotse jenoside (FARG) gasaba ko yakurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa, avuga ko yakurikiranwaga ahantu hose yabaga ari, ndetse inshuti n’abavandimwe bari baramwitaje. Ati:

Yari situation ingoye cyane bikaba byansabaga gufata umwanya wo kuba ndetse izo nshingano kuko byari bigoye gukora ako kazi n’icyo gitutu.

Yongeyeho ko yaje no kwakira amakuru y’uko ashobora kugirirwa nabi afata icyemezo cyo gusohoka mu gihugu ariko abanje gusezera ku nshingano yari afite. Ati:

Ni ibintu nakoze igitaraganya na perezidante ntabwo nigeze mu by’ukuri mubwira ibibaye, kuko nta mwanya nari mfite kandi na telephone zacu ziba zikurikirwa zumvirizwa ndavuga nti bishobora kunsibira amayira, nibwo nahise nsohoka, naramubwiye nti mbaye mpagaritse inshingano zanjye zo kuba umuvugizi ati bigenze bite ndamubwira nti maze iminsi mfite igitutu nkeneye umwanya wo gutuza nkanitekerezaho…

Yongeyeho ko ibyo ari byo yamubwiye ari yo makuru yari afite ndetse ashobora no gutungurwa no kumva ari hanze y’igihugu ariko nta yandi mahitamo yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa