skol
fortebet

Malawi nayo igiye gutangira ubucuruzi bw’ urumogi

Yanditswe: Sunday 29, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo Malawi igiye gutangiza umusaruro w’ ubucuruzi bw’ urumogi kugira ngo rukoreshwe mu buvuzi no mu nganda, ibi bivugwa hashingiwe ku kigo gishya cya Lilongwe gishinzwe kugenzura ibikorwa by’urumogi.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe kugenzura ibikorwa, Boniface Kadzamira, yavuze ko ubusabe burenga 100 bwo guhinga urumogi bwakiriwe kugira ngo babiherwe uruhushya, ubu bukaba busuzumwa kugira ngo bwemerwe.

Amafaranga yo kubona uruhushya rwo guhinga no gutunganya urumogi rwo gukoresha mu buvuzi n’inganda muri Malawi azaba hagati y’amadolari 100 kugeza ku 10,000 $ ku mwaka. Minisiteri y’ubuhinzi muri iyo ntara yavuze ko impushya zizaba zikubiyemo guhinga, kugurisha, kubika, gukwirakwiza urumogi mu cyiciro cy’inganda n’ubuvuzi.

Malawi izemerera kandi ibitaro bya Leta kwishyura amadorari 100 kimwe n’amadorari 200 ku bitaro byigenga nk’amafaranga y’uruhushya rwo gutanga urumogi nk’umuti.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza, umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe kugenzura ibikorwa, Boniface Kadzamira yagize ati:

Twabonye ubwitabire bwinshi mu bijyanye no gusaba impushya, ariko abasaba bagomba kumva ko tutazaha buri wese uruhushya icyarimwe.

Kadzamira yongeyeho urumogi rufite ubushobozi bwo kurenga ku nyungu ziva mu itabi, kuri ubu igihingwa nyamukuru cyoherezwa mu mahanga. Ati:

Igitekerezo cyacu nk’umugenzuzi ni uko nitubona abashoramari b’inyangamugayo, inganda z’iki gihingwa zishobora kongera ku mafaranga y’ibyoherezwa mu mahanga ava mu itabi, kandi rimwe na rimwe akayarenga. Ariko ntabwo bizahita bisimbuza itabi.

Guhinga no gutunganya urumogi rukoreshwa mu buvuzi no gukoreshwa mu nganda byemewe n’amategeko byemejwe n’inteko ishinga amategeko ya Malawi mu mushinga w’itegeko rishya. Icyakora, umushinga w’itegeko ntiwigeze uhana ikoreshwa ry’urumogi mu buryo bwo kwidagadura.

Ubuhinzi n’inkingi y’ubukungu bwa Malawi, butanga hafi 80% by’akazi ku baturage. Muri malawi, Itabi nicyo gihingwa kinini cyohereza mu mahanga, ariko, amafaranga ava mu itabi yagabanutse cyane mu myaka yashize kubera kugabanuka kw’abarikerera ndetse n’ikirere kibi.

Mu gihembwe cya 2020, umusaruro w’itabi muri Malawi wagabanutseho 31.3 ku ijana, bituma amafaranga yinjira mu gihugu agabanukaho 26.4 ku ijana muri rusange.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo kubera amafaranga atengushye yaturutse mu bucuruzi bw’itabi, Kompanyi ishinzwe guteza cyamunara itabi mu gihugu, Auction Holdings, ntiyabashije kwishyura umushahara w’abakozi mu gihe cy’amezi abiri ashize.

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko ubushobozi bw’ubukungu bw’urumogi rukoreshwa mu buvuzi no mu nganda, kuba ari inganda zikomeje kwiyongera cyane ku isi byabaye intandaro yo guhindura amategeko muri Malawi.

Banki y’isi mu 2019 yavuze ko Malawi “ikomeje kuba kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi nubwo yagize ivugurura rikomeye ry’ubukungu n’imiterere kugira ngo ubukungu bwiyongere”. Igipimo cy’ubukene mu gihugu cyari hejuru ya 50% muri 2016.

Umubare w’ibihugu byinshi ku isi urimo kwemeza cyangwa koroshya amategeko yerekeye urumogi uko imyumvire kuri iki kiyobyabwenge igenda ihinduka, birimo byinshi byo muri Afurika y’amajyepfo nka Zambiya, Lesotho na Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa