skol
fortebet

Malawi: Umusirikare w’Umwongereza yishwe n’inzovu ubwo yari mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi

Yanditswe: Tuesday 07, May 2019

Sponsored Ad

Umusirikare w’Umwongereza witwa Mathew Talbot wari umaze iminsi mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi bica inzovu n’izindi nyamaswa muri Malawi,yishwe n’inzovu yamusanze ari ku burinzi.

Sponsored Ad

Ubwo Mathew Talbot w’imyaka 23 yari mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi ku Cyumweru,yatewe n’inzovu muri pariki yitwa Liwonde National Park.

Uyu musirikare wari mu kazi ko kurinda iyi pariki,yababaje benshi by’umwihariko abamwohereje muri ubu butumwa bahise bihanganisha umuryango we.

Ushinzwe misiyo yo kohereza aba basirikare b’Abongereza muri Malawi mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi Major Richard Wright,niwe watangarije abanyamakuru ibyerekeye urupfu rw’uyu musirikare.

Yagize ati “Nababajwe no kumenya amakuru y’urupfu rw’umusirikare wacu Mathew Talbot waguye mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi muri Malawi.Ibi ni bimwe mu byago abasirikare bacu bahura nabyo iyo bari mu butumwa bwo kurwanya abanyabyaha bashaka kwangiza inyamaswa.”

Ibihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza,UK, bimaze imyaka myinshi byohereza abantu muri Afurika bo guhangana na ba rushimusi bangiza inyamaswa bagamije kugurisha bimwe mu bice by’imibiri yazo nk’amahembe n’ibindi.

Ingabo z’Ubwongereza zageze muri Malawi umwaka ushize zije kurinda za pariki ndetse no gutoza abashinzwe kuzirinda uburyo bwabafasha guhangana na ba rushimusi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa