skol
fortebet

Mama wa George W Bush yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi w’uwahoze ari perezida wa Amerika George W Bush witwa Barbara Bush yitabye Imana ku myaka 92 y’amavuko nyuma yo kwanga gufata imiti ubwo yari arwaye.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi yapfuye ku munsi w’ejo nyuma y’iminsi 2 yari amaze arwaye akanga kongera kunywa imiti cyane ko yari ageze mu za bukuru.

Barbara ari kumwe na George W Bush

Uyu wari umugore w’uwahoze ari perezida wa 41 wa USA George HW Bush,yakunzwe n’abanyamerika benshi kubera imvugo ze zaranzwe no gushyira amanga akavugira abanyamerika.

Barbara Bush yashyigikiye umugabo we George HW Bush wabaye perezida wa USA kuva mu mwaka wa 1989 kugeza 1993 ndetse umugabo we niwe muperezida wa USA urambye kurusha abandi ba perezida bayoboye iki gihugu kuko we afite imyaka 93.

Barbara Bush niwe wabyaye George W Bush wabaye perezida wa USA guhera mu mwaka wa 2000 agakora byinshi birimo intambara yo muri Iraq yataye muri yombi perezida Sadam Hussein.

George W Bush yavuze ko ari umugisha kuba yarabyawe na Barbara Bush ndetse umuryango we wose ubabajwe n’urupfu rwe.

Abayobozi batandukanye bayoboye USA barimo Bill Clinton,Balack Obama na Donald Trump banditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Bush no gushimira uyu mubyeyi uruhare yagize mu iterambere rya USA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa