skol
fortebet

Maroc yahagurukiye ikibazo cy’abakobwa bashyingirwa ku gahato

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

Itegeko rishya rihana ihohotera rishingiye ku mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibindi bikorwa by’ihohotera bikorerwa abagore ryatangiye gukurikizwa muri Maroc.

Sponsored Ad

Iri tegeko rifite n’ingingo ica ishyingirwa ku gahato, nyuma yuko mu myaka ya vuba ishize hakomeje kuba impungenge ku bipimo by’ihohotera rikorerwa abagore muri iki gihugu.

Ikusanyabitekerezo rimwe ryasanze abagore batandatu muri buri bagore 10 bo muri Maroc barakorewe ihohotera runaka. Imanza zijyanye no gufatwa ku ngufu zo mu bihe bishize bya vuba zagiye zivugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru wa BBC yavuze ko iri tegeko rishya ahanini ryacyiriwe neza muri Maroc, ariko nanone ryananenzwe kubera ko ridasobanura neza ihohotera rikorerwa mu rugo cyangwa ngo rice by’umwihariko ifata ku ngufu ku bashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa