skol
fortebet

Martin Fayulu wababajwe n’intsinzi ya Tshisekedi yagizwe umudepite

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

Uwari umukandida Perezida muri RDC,Martin Fayulu,yamaze kugirwa umudepite nyuma y’inkundura yari aamzemo iminsi yo kwamagana instinzi ya Tshisekedi ndetse asaba abarwanashyaka kwigaragambya.

Sponsored Ad

Martin Fayulu wabaye uwa kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu muri RDC n’amajwi arenga 34 %,yagizwe umudepite nyuma y’aho Komisiyo y’ amatora ya Repuburika ya Demukarasi ya Kongo,CENI, itangaje urutonde rw’ abadepite 485 batarimo abo mu ntara 3 zitatoye zirimo Beni, Butembo na Yumbi zizatora tariki 31 Werurwe 2019.

Martin Fayulu uherutse kurega CENI mu rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage kugira ngo rumurenganure,nyuma y’aho urushinzwe kurinda itegeko nshinga mu gihugu cya RDC,rutesheje agaciro ikirego cye.

Ishyaka rya LAMUKA Fayulu yari abereye umukandida riri mu yagize amajwi menshi mu nteko ishinga amategeko,ariyo mpamvu n’uyu mugabo yabonyemo umwanya.

Tariki 13 Gashyantare nibwo CENI yatangaje bamwe mu badepite batsindiye imyanya mu nteko baburaho 15 bazaturuka muri za ntara 3 zitatoye hanyuma bakazatangazwa nyuma y’amatora ateganyijwe kuwa 30 Werurwe uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa