skol
fortebet

Theresa May yatangaje ko agiye kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza,Madamu Theresa May yamaze gutangaza ko agiye kwegura ku mwanya w’umuyobozi w’ishyaka rya Conservative Partu bizatuma akurwa kuri uyu mwanya wa minisitiri.

Sponsored Ad

May yavuze ko azegura kuwa 07 Kamena uyu mwaka,nyuma y’ibibazo by’urusobe yahuye nabyo birimo n’icy’ingutu cyo gukura igihugu cye mu Muryango w’Ibihugu by’u Burayi [Brexit].

May yabwiye abari bateraniye hanze y’ahitwa Downing Street ko yakoze ibishoboka kugira ngo yubahirize ibyavuye mu matora ya kamarampaka yo mu mwaka wa 2016 yo kuva muri EU ariko bitakunze kuko abadepite yabaganirije ubugira 3 bakamutsembera ko badashaka Brexit.

Minisitiri May yavuze ko afite agahinda kenshi ko kuba yarananiwe gukura ubwongereza muri EU [Brexit] ndetse azakomeza kuba Minisitiri w’intebe kugeza igihe amatora y’ishyaka rye rya Conservative azarangirira.

May namara kwegura ku buyobozi bw’ishyaka,hazahita hatangira gushakwa umusimbura uzahita aba minisitiri w’intebe.

Madamu May wari umaze imyaka 3 ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza nyuma yo gusimbura David Cameroon,yavuze ko ari gikundiro ku buzima bwe gukorera igihugu akunda.

Yagize ati "Nakoze ibishoboka byose ngo nemeze abadepite bareke Brexit ibeho ariko barabyanze.Mfite agahinda kandi nzagahorana ko kuba ntarabashije gutuma Brexit ibaho.Ni iby’agaciro ku buzima bwanjye kuba narabaye Minisitiri w’intebe ngakorera igihugu nkunda."

May wabaye umugore wa kabiri ubaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yatanze inama kuri Minisitiriw’intebe uzamusimbura ko kugira ngo Brexit ibeho hagomba kubanza kuba ubwumvikane mu badepite.

Uhabwa amahirwe yo gusimbura Theresa May ni uwitwa Boris Johnson gusa umukuru w’ishyaka rya Labour,Jeremy Corbyn bahora bahanganye yasabye abayoboke be kwitegura amatora rusange.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa