skol
fortebet

Menya inkomoko y’umugabo w’umuzungu waje mu gihugu cya Kenya abantu benshi bakomeje gufata nka Yesu w’I nazareti uvugwa muri Bibiliya[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi kumbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amafoto y’umugabo benshi bakomeje gufata nka Yesu w’I nazareti uvugwa muri Bibiliya waje muri Afurika mu gihugu cya Kenya.

Sponsored Ad

Uwo mugabo yagaragaye agendagenda mu mihanda yo mu Mujyi wa Kiserian mu Ntara ya Rift Valley, mu gihugu cya Kenya yanyuzagamo agasura ibigo by’amashuri, agaha amafunguro abapfakazi, akaganda anigisha ku mihanda ari na byo byatumye bamwe batekereza ko ari Yesu uvugwa muri Bibiliya wabagendereye.

Nyuma y’ibyo abantu batandukanye bakomeje guhererekanya ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko biboneye Yesu n’amaso yabo agendagenda muri Kenya, byaje kumenyekana ko uyu mugabo babonye ari umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika witwa Michael Job wari wiganye imyambarire ya James Patrick Caviezel wakinnye muri Filime The Passion of the Christ, ivuga umubabaro wa Yesu Krisito, akaba yarayikinnyemo ari we Yesu.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya The Citizens na Nairobi News byanditse ko Michael Job, usibye kuba ari umukinnyi wa Filime, ni n’umubwirizabutumwa akaba n’umuyobozi w’itorero ‘Jesus Loves You Evangelistic Ministries’. Yize ibijyanye n’umuziki no kwigana abantu akoresheje ijwi (Vocal Performance) muri Koleji ya New York.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya hari ibyagiye byandika ko Yesu Kristo yasuye urusengero rumwe rwo muri Kenya ndetse ko hari n’amashusho abihamya.

Bivugwa ko Michael Job besnhi bari kwita Yesu/Yezu yaje muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize atumiwe mu giterane cyari cyatumiwemo n’abandi bapasiteri benshi. Icyo giterane cyabereye mu Mujyi wa Kiserian kuva tariki 26 kugeza tariki 28 Nyakanga 2019.

Abantu besnhi bagiye bifotozanya nawe bavuga ko bahuye na Yesu Kristo /Yezu

Hari abavuga ko na we yagendaga mu muhanda yiyita Yesu, bamwe mu bamubonye babashije guhura nawe bafataga udufoto na we bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, bemeza ko babonye Yesu. abandi bati “Twagiriwe ubuntu n’Imana mpura n’umwana wayo.” mbese bagaragza ko ari igitangza bahuye nacyo. Icyakora hari abandi banenze uwo muvugabutumwa kuko yigereranyije na Yesu/Yezu uvugwa muri bibiliya.


Ibitekerezo

  • Nta muntu numwe uzi uko YESU yasaga.Kubera ko ntawigeze amufotora cyangwa ngo abumbe ishusho ye.Ikindi kandi,nkuko 2 Abatesaloniki 1:7-9 havuga,Yesu nagaruka azazana n’Abamarayika baje kurimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Bizagenda nkuko imana yabigenje igihe cya Nowa.Yarimbuye abantu bose bali batuye isi,kubera ko biberaga mu gushaka ibyisi gusa,ntibite kubyo Nowa yababwiraga ngo bahinduke bashake Imana bakanga.Yesu ubwe wavuze iyo nkuru,yibukije abantu yuko ariko bizagenda nagaruka.Azarimbura abantu bose bibwira ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...
    Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,yadusabye gushaka mbere na mbere umbwami bw’imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa