skol
fortebet

Meya wa Bujumbura yemereye umukecuru kurongorwa n’umusore

Yanditswe: Wednesday 30, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Bujumbura muri Zone ya Ngagara, Meya CP Jimmy Hatungimana yemereye umusore n’umukecuru gukora ubukwe nyuma y’impaka zaturutse mu muryango bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka y’abagiye kurushinga.

Sponsored Ad

Umusore yitwa Iribagiza Olivier akaba afite imyaka 28 y’amavuko, umukecuru witwa Ndikumagenge Jacqueline w’imyaka 57 y’amavuko,aba bombi bakaba babarizwa muri zone ya Ngagara muri Bujumbura.

Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo umuryango wa Olivier washatse ko ubu bukwe bwari kuba tariki ya 26 Nzeri 2020 buhagarara, ugeza ikirego mu buyobozi. Wavugaga ko uyu musore atashakana n’umukecuru ufite iyi myaka.

Ubuyobozi nyuma yo gusesengura impamvu y’umuryango wa Olivier, wasanze nta shingiro ifite, uha uburenganzira Olivier na Jacqueline gukomeza imyiteguro.

Amakuru ahari, ni uko Olivier na Jacqueline bagaragara mu ifoto basezeranira imbere y’amategeko, bagomba gusezeranira imbere y’Imana tariki ya 4 Ukwakira 2020.

Ibitekerezo

  • Ntabirenze barakwiranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa