skol
fortebet

Michelle Obama ntiyatumiwe mu bukwe bw’igikomangoma Harry na Markle kandi ariwe wabahuje

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

Umufasha w’uwahoze ari perezida wa USA Barack Obama,Michelle Obama ntiyashyizwe ku rutonde rw’abagomba kwitabira ubukwe bw’igikomangoma Harry na Meghan Markle buteganyijwe mu kwezi gutaha Taliki ya 19,kandi ariwe wabahuje bagakundana.

Sponsored Ad

Uyu Michelle Obama yagize uruhare runini mu gutuma iki gikomangoma cy’imyaka 33 gihura n’uyu Meghan Markle ugiye kukibera umugore gusa amakuru yagiye hanze ko atari mu bazitabira ubu bukwe buzatahwa n’ibihangange byinshi.

Prince Harry na Meghan Markle bazashyingiranwa mu kwezi gutaha

Harry na Markle bababajwe no kuba umuryango wa Obama utaratumiwe kandi bamaze imyaka myinshi ari inshuti gusa bivugwa ko kutabatumira byatewe n’impamvu za politiki.

Prince Harry ni inshuti ya Obama kuva 2015

Prince Harry n’umwe mu batumvikana na politiki ya Donald Trump ndetse ntiyigeze amutumira mu bukwe bwe buteganyijwe ku wa 19 Gicurasi 2018 ndetse ntiyatumiye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May.

Ibitekerezo

  • Ko ubautavuze aho icyo gikomangoma gikomoka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa