skol
fortebet

Michelle Obama yatunguranye agaragara yambaye inkweto ndende mu buryo budasanzwe n’ikanzu ifite pasura igera ku bibero[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Amerika, Michelle Obama yatunguranye mu myambaro ubwo yitabiraga ikiganiro yakombaga kumenyekanishirizamo igitabo cye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Ukuboza 2018 mu mujyi wa Brooklyn, Michelle Obama yitabiriye ubutumire mu kiganiro gikorwa na Sarah Jessica Parker cyabereye muri Barclays Center.

Iki cyari ikiganiro Umugore wa Barack Obama yaraje kuvuga ku gitabo yanditse ari kugenda amenyekanisha mu bice bitandukanye bya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Michelle Obama yatunguranye cyane kuko yinjiye muri iki kiganiro agaragara nk’umunyamideli, yari yambaye inkweto ndende za Boot zigera ku mavi kandi zishashagira na n’ikanzu ndende nayo ifite ibara ry’umuhondo na pasura ndende yatunguye benshi.

Uyu munyamakuru wari wamutumiye akimubona yahise atungurwa cyane, maze atangira amubaza agaciro k’imyambaro yambaye, Michelle yirinze kumubwira agaciro k’ikanzu yambaye gusa yamubwiye ko izi boot yari yambaye arizo zamuhenze cyane kuko zifite agaciro k’ibihumbi 4000$ by’idorali.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa