Minisitiri Gashumba yasuye ibitaro bya Kabgayi mama we yakozemo bimubwira ukuntu bihomba miliyoni 5 ku kwezi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 10 August 2017 Yasuwe: 5137

Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Kabgayi byatangarije Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba ko buri kwezi bihomba miliyoni 5 bitewe n’ abarwayi babigana bakoze impanuka abandi bakabigana bakafite ubwisungane mu kwivuza.

Dr Philippe Nteziryayo uyobora ibi bitaro yabitangarije Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017.

Minisitiri Diane Gashumba yakiriwe n’ abayobozi batandukanye barimo n’ umushumba wa Dioseze ya Kabgayi Simragde Mbonyintege atemberezwa ibi bitaro ari nako yerekwa serivisi zihatangirwa.

Dr Nteziryayo ati “Aba barwayi tubazanirwa n’inzego zitandukanye zirimo n’Akarere kandi ntidushobora kwanga kubavura, tugira ikibazo cyo kubona aho tujya kwishyuza igihombo kikagaruka ku bitaro»

Nk’ uko byatangajwe n’ Umuseke dukesha iyi nkuru yatangaje ko, Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko hari n’umwenda wa Miliyoni 600 ibi bitaro byigeze guhomba mbere y’uko imicungire ya Mitiweli yinjizwa mu kigo cy’ubwiteganyirize ku buryo ngo ubu batazi umuntu bazabaza iki gihombo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga guteganya mu ngengo y’imari yako amafaranga yo kuvuza abaturage nk’aba batagira ubwisungane mu kwivuza, ndetse ngo n’ibitaro ubwabyo bikishakamo ubushobozi bwo kwiyubaka no gukemura ibibazo bagenda bahura nabyo.

Dr Gashumba ati “Ndifuza ko Akarere kabafasha guteganya ayo mafaranga kubera ko ubusanzwe ibi bitaro ari iby’Akarere, ariko kandi mushake uko ikibazo cyakemuka

David Mbasha Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Muhanga avuga ko mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye iki kibazo cy’abarwayi bambura ibitaro hari ibiganiro bazabanza gukorana n’inzego z’Akarere zitandukanye bakagifataho umwanzuro.

Minisitiri w’ubuzima yemereye ibi bitaro ko bagiye gusana ivuriro ry’ababyeyi (Matérnité) kubera ko rishaje cyane, anemera ko azongera umubare w’ababyaza kandi ngo bagahemberwa amasaha y’ikirenga bakora.

Dr Diane Gashumba yavuze ko afitanye amateka n’ibi bitaro kuko ngo umwe mu babyeyi be (Maman) ndetse na Sekuru bigeze gukorera ibitaro bya Kabgayi.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Icyamamare mu gukina filime cyahitanywe n’impanuka

Icyamamare mu gukina filimi Jessica Falkholt gikomoka muri Australia,...
17 January 2018 Yasuwe: 403 0

Trump yavuze ko ibyo aherutse kuvuga ku Banyafurika atari amacakubiri

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yarahiye arirenga...
15 January 2018 Yasuwe: 664 2

Abagore bakomeje guhitanwa n’ubukonje kubera kubuzwa kubana n’abantu mu gihe...

Mu gihugu cya Nepal haravugwa urupfu rw’umukobwa w’imyaka 21 uherutse...
14 January 2018 Yasuwe: 1417 0

Steven Seagal yongeye gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu abagore

Umugore witwa Regina Simons yashinje icyamamare mu gukina amafilimi cyitwa...
13 January 2018 Yasuwe: 129 0

Umuyobozi w’abayisilamu yafashwe agiye gukorera ubutinganyi umwana w’imyaka...

Umuyobozi wa rimwe mu itorero ry’abayisiramu (Imam) ryo mu Bwongereza mu...
13 January 2018 Yasuwe: 328 0

Ibyamamare byatutse Trump wise ibihugu by’Afurika na Haiti imisarani

Bimwe mu byamamare bitandukanye ku isi byagaragaje ko byababajwe n’amagambo...
13 January 2018 Yasuwe: 582 0