skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yijeje umutekano wa muhanzi wa Gospel wemeje ko ari umutinganyi

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye umuhanzi wa Gospel Nabonibo Albert wahamirije itangazamakuru ko ari umutinganyi ko ari uburenganzira bwe ndetse Leta izamucungira umutekano.

Sponsored Ad

Amb.Olivier Nduhungirehe abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter,yavuze ko uyu muhanzi w’indirimbo za Gospel wahamije ko ari umutinganyi ko igihugu kizamurinda ndetse abantu bose bareshya imbere y’amategeko.

Yagize ati "Abanyarwanda barareshya mu burenganzira n’ubwigenge. Ivangura ry’ubwoko ubwo ari bwo bwose ndetse n’ibirishyigikira birabujijwe ndetse bihanwa n’itegeko (Ingingo ya 16 mu itegekonshinga). Rwose komeza uririmbe unahimbaze Imana, Albert Nabonibo! Iki gihugu kizakurinda."

Uyu Nabonibo akomeje kwamamara mu binyaamakuru byo ku isi yose nyuma yo gutangariza ikinyamakuru Umugisha TV ko ari umutinganyi ndetse bimutera ishema.



Amb.Nduhungirehe yijeje umutekano Nabonibo wahamije ko ari umutinganyi

Ibitekerezo

  • Ko mbona abayobozi bacu bakomeje gukora ibyo Imana itubuza?Ejobundi Senator Rutaremara Tito yavuze ko atemera Imana ngo kereka nayo nimubwira uwayiremye.None uyu nawe ashyigikiye Abatinganyi.Tujye tumenya ko byaba Ubutinganyi cyangwa Gusambana,byombi ni Icyaha.Abamagana Ubutinganyi,mbabazwa nuko batajya bamagana Ubusambanyi kandi byombi ari icyaha kizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

    Igihugu cyacu byaba uri kubuyobozi wese ntabwo tugomba gukora une politique de pute ngo tutiteranya nabandi batinganyi bakomeye bashyigikiye leta iriho. Ibyo ntabwo tuzemera ko bikorwa mw’izina ry’abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa