skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe Thabane wishe umugore we ntiyitabye urukiko

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’intebe wa Lesotho,Thomas Thabane wagombaga kwitaba urukiko ejo kuwa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020, aho yagombaga kwisobanura ku byaha ashinjwa byo kwica uwahoze ari umugore we Lipolelo Thabane ntiyahagaragaye.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Thabane wihariye yatangaje ko shebuja atari mu gihugu kuko yagiye kwivuza muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukambwe w’imyaka 80 yagiye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane ubwo polisi yatangazaga ko agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa Gatanu, akaregwa ibyaha birimo kwica uwahoze ari umugore we.

Thabane yanatangaje ko azegura ku nshingano ze muri Nyakanga uyu mwaka kubera izabukuru nubwo bivugwa ko ari igitutu ari gushyirwaho n’ishyaka rye.

Thomas Thabane ashinjwa kuba afite uruhare mu rupfu rw’umugore we wa mbere, Lipolelo wishwe mu 2017 ubwo haburaga iminsi ibiri ngo uwo mugabo arahirire kuyobora Lesotho.

Icyo gihe hari hashize iminsi mike abo bombi batarebana neza ndetse batabana, kugeza ubwo bashakaga gatanya mu rukiko.

Lipolelo yapfuye Thabane yaratangiye kubana n’undi mugore, Maesiah Thabane nawe uri gukurikiranwaho uruhare mu kwica mukeba we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa