Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye

Amakuru   Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 28 July 2017 Yasuwe: 240 0

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa n’amanyanga.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga Nawaz Sharif wari minisitiri w’intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kutagaragaza imvano y’imwe mu mitungo ye, bivugwa ko iherereye mu bigo by’abana be bikorera ubucuruzi hanze ya Pakistan, ariko Sharif we yavuze ko nta ruhare afite muri ibi bikorwa nkuko BBC ibitangaza.

Aljazeera itangaza ko Ejaz Afzal Khan, umwe mu bacamanza bakurikiranye uru rubanza mu mizi, yatangaje ko Nawaz Sharif atakiri umugabo wo kwizerwa mu nteko nshingamategeko ya Pakistan. Urukiko rwari rwakurikiranye abantu benshi bakekwagaho icyaha cya ruswa, barimo Nawaz Sharif wari Minisitiri w’Intebe, umukobwa we Maryam, umukwe we Safdar, Minisitiri w’Imari Ishaq Dar n’abandi batandukanye.

Muri Mata 2016, ubwo abayobozi bakuru ba Pakistan bagaragazaga imitungo yabo, hari ibigo bitagaragajwe bicungwa n’abana ba Sharif. Umucamanza Ejaz yatangarije BBC ko ibi babikoze mu rwego rwo guhunga imisoro ya leta. Ishyaka uyu Muminisitiri yabarizwagamo rizatoranya umuntu wo kumusimbura kugeza muri 2018, ubwo hazaba haba amatora rusange.

Mu bahabwa amahirwe yo guhita basimbura Nawaz Sharif barimo minitiri w’ingabo Asif Khawaja, minisitiri w’iteganyabikorwa Ahsan Iqbal na ministiri ushinzwe ibikomoka kuri peteroli Shahid Abbasi.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wiyemeje kuzengeruka isi na moto ari mu Rwanda [amafoto]

Umukobwa w’ imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Ukraine wiyemeje kuzengeruka...
6 September 2017 Yasuwe: 3946 1

Burundi: Kwimura abarimu byateje impagarara

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza yo mu gihugu cy’ u Burundi...
6 September 2017 Yasuwe: 1318 0

Félix Tshisekedi yasabye abo bafatanyije urugamba guhirika ubutegetsi bwa...

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira...
6 September 2017 Yasuwe: 641 0

Burundi: Hakozwe indangaminsi y’ uko impunzi zizataha

Leta y’ u Burundi ifatanyije n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye rishinzwe...
6 September 2017 Yasuwe: 511 0

Umudipolamate w’ Umunyamerika yavuze ko Kim Jon un arimo guhamagara...

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu muryango w’ abibumbye...
5 September 2017 Yasuwe: 894 1

Nigeria: Abakirisitu basenye urusengero nyuma y’uko Pasiteri yishe...

Mu gihugu cya Nigeria, Abayoboke b’itorero God’s Commandment Ministry bakoze...
28 August 2017 Yasuwe: 2523 0