skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa n’amanyanga.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga Nawaz Sharif wari minisitiri w’intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kutagaragaza imvano y’imwe mu mitungo ye, bivugwa ko iherereye mu bigo by’abana be bikorera ubucuruzi hanze ya Pakistan, ariko Sharif we yavuze ko nta ruhare afite muri ibi bikorwa nkuko BBC ibitangaza.
Aljazeera itangaza ko Ejaz Afzal Khan, umwe mu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa n’amanyanga.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga Nawaz Sharif wari minisitiri w’intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kutagaragaza imvano y’imwe mu mitungo ye, bivugwa ko iherereye mu bigo by’abana be bikorera ubucuruzi hanze ya Pakistan, ariko Sharif we yavuze ko nta ruhare afite muri ibi bikorwa nkuko BBC ibitangaza.

Aljazeera itangaza ko Ejaz Afzal Khan, umwe mu bacamanza bakurikiranye uru rubanza mu mizi, yatangaje ko Nawaz Sharif atakiri umugabo wo kwizerwa mu nteko nshingamategeko ya Pakistan. Urukiko rwari rwakurikiranye abantu benshi bakekwagaho icyaha cya ruswa, barimo Nawaz Sharif wari Minisitiri w’Intebe, umukobwa we Maryam, umukwe we Safdar, Minisitiri w’Imari Ishaq Dar n’abandi batandukanye.

Muri Mata 2016, ubwo abayobozi bakuru ba Pakistan bagaragazaga imitungo yabo, hari ibigo bitagaragajwe bicungwa n’abana ba Sharif. Umucamanza Ejaz yatangarije BBC ko ibi babikoze mu rwego rwo guhunga imisoro ya leta. Ishyaka uyu Muminisitiri yabarizwagamo rizatoranya umuntu wo kumusimbura kugeza muri 2018, ubwo hazaba haba amatora rusange.

Mu bahabwa amahirwe yo guhita basimbura Nawaz Sharif barimo minitiri w’ingabo Asif Khawaja, minisitiri w’iteganyabikorwa Ahsan Iqbal na ministiri ushinzwe ibikomoka kuri peteroli Shahid Abbasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa