skol
fortebet

Minisitiri w’intebe wa RDC agiye gushyiraho guverinoma nshya itegerejwe na benshi

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ilunga Ilunkamba yaganiriye na perezida wa RDC,Felix Tshisekedi amutangariza ko mu minsi ibiri cyangwa itatu iri imbere, aza gutangaza guverinoma nshya itegerejwe cyane.

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi arindwi Perezida Felix-Antoine Tshisekedi arahiriye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,nta guverinoma irashyirwaho ariyo mpamvu kuri uyu wa mbere we na minisitiri w’intebe Ilunga Ilunkamba baganiriye bemeza ko guverinoma nshya igiye gushyirwaho.

Kuwa 13 Kanama,abashinzwe gutangaza amakuru muri perezidansi batangaje ko minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba yasabwe na Tshisekedi kubanza gukora urutonde rw’abagomba kuzajya muri guverinoma mbere yo kurushyikiriza perezida.

Uru rutonde ruzagaragaramo uburinganire mu bice byose bigize iki gihugu, ndetse rukaba rwubahirije uburinganire hagati y’abagabo n’abagore nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Perezida Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila bamaze amezi menshi baganira ku byerekeye gushyiraho guverinoma nshya bahuriyeho cyane ko ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ariryo ryatsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa