skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe wa Uganda yavuze ku kibazo cyabayeho hagati y’u Rwanda na Uganda cyatumye hafungwa imipaka ihuza ibi bihugu byombi

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi mike hagaragaye ko urujya n’uruza rw’abaturage bakorera ingendo mu Rwanda na Uganda rwagabanutse bitewe n’ifungwa ry’umupaka uhuza ibi bihugu byombi,Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda yagarutse ku kibazo cyabayeho hagati y’ibi bihugu byombi.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Ruhakana Rugunda yatangaje ko nyuma y’iki kibazo, Uganda iri gushakisha uburyo bwose yakemura ikibazo ifitanye n’u Rwanda mu bijyanye no kwambukiranya imipaka.

Ibi yabitangarije Abaturage batuye agace ka Kigezi muri Uganda, avuga ko iki kibazo

cyo gufunga imipaka cyatangiye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize kiri gukemurwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Iy’Inganda n’Ubucuruzi. Avuga ko bari mu biganiro n’uruhande rw’u Rwanda kugira ngo havugutwe umuti w’iki kibazo.

Ati “Leta irabizi.Turi gukora ibiishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke.Tubigeze kure.”

Minisitiri Rugunda, yagarutse kuri ibi nyuma y’uko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, aribwo yari aherutse kubwira abatuye Akarere ka Kabale ko bari kuvugana n’u Rwanda gusa ntiyatangaje abo ku ruhande rw’u Rwanda bari kuganira kuri iki kibazo.

Yabikomojeho nyuma y’uko mu Rwanda ho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko bafashe umwanzuro wo gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda ku byo yise kubera umutekano wabo.

Iri fungwa ry’imipaka ryabaye mu cyumweru gishize ari nabwo ba mbere ubuyobozi bw’u Rwanda bweruye ku mugaragaro bukaburira abaturage barwo bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda.

Ku ruhande rw’u Rwanda ntiharemezwa ko hari ibiganiro biri kuba ku mpande zombi mu ikemerwa ry’iki kibazo.

Ibitekerezo

  • Baca umugani ngo “hazima uwatse”.Ubu koko u Rwanda na Uganda bigiye kwangana?Jye ndabyandika nk’umuntu wabaye Uganda.Abanyarwanda,nibo bashyize Museveni ku butegetsi.Museveni nawe afasha RPF gufata ubutegetsi,ahanini kubera intwaro yayihaga.
    Ikindi kandi,Abagande n’Abanyarwanda ni “abavandimwe” kuva kera.Uretse ko n’igihe cy’Abami barwanaga.Muzi ko Rwabugili yarwanye akagera I Mbarara.Umwami w’Abanyoro nawe akarwana akagera I Kigali.Rwose Kagame niyumvikane na Museveni,bareke guhangana.Gusa nitwe twahomba cyane kubera ko amaduka yo mu Rwanda habamo ibicuruzwa hafi ya byose biva muli Uganda.Dore byatangiye no guhenda cyane kubera Abacuruzi bahora ari ba Rusarurira-mu-nduru.Museveni na Kagame ni abakristu.Imana itubuza kwangana no kurwana.Ababikora ntabwo bazaba muli paradizo nkuko bible ivuga.Nibumvire Imana yabaremye bongere babane nkuko byahoze kera.Bibagirwe intambara za Kisangani.
    Bibuke ko bombi bavuga Olunyankole kandi bombi bize Ntare High School.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa