Minisitiri w’intebe yasabye Papa kwirukana musenyeri

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 19 July 2018 Yasuwe: 1091

Minisitiri w’intebe wa Australia, Malcolm Turnbull, yasabye Papa Francis kwirukana musenyeri mukuru muri kiliziya gatolika muri Australia wahamwe n’icyaha cyo guhishira ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina umupadiri yakoreraga abana b’abahungu bamuherezaga kuri alitari.

Mu kwezi kwa gatanu nibwo Philip Wilson, musenyeri mukuru wa diyosezi ya Adelaide, yahamwe n’iki cyaha riko yanze kwegura ku mirimo ye.

Uyu musenyeri mukuru muri kiliziya gatolika wa mbere ku isi wahamijwe iki cyaha n’urukiko, yavuze ko azajuririra umwanzuro w’urukiko.

Bwana Turnbull yagize ati:"Igihe kirageze ngo Papa ubwe amwirukane."

Nyuma y’ibyumweru bibiri musenyeri Wilson amaze gukatirwa gufungwa, Minisitiri w’intebe Turnbull yavuze ko "ubuyobozi bukuru bwa kiliziya" bugomba kwinjira muri iyi dosiye.

Bwana Turnbull yabwiye abanyamakuru mu mujyi wa Sydney ati:
"Hari abayobozi benshi bamusabye kwegura , biragaragara ko akwiye kwegura."

Mu gihe cyose cy’urubanza rwe, Wilson yavuze ko atigeze amenya ibyo padiri James Patrick Fletcher yakoreraga abana b’abahereza mu myaka ya 1970 mu gace ka New South Wales.

Ariko urukiko ntirwemeranyije na we. Umucamanza yavuze ko Wilson yahisemo gukomeza guhishira uwo mupadiri mu rwego rwo gutuma izina rya kiliziya gatolika ridasigwa icyasha.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida wa Afurika y’Epfo yatunguranye atega twegerane[AMAFOTO]

Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere...
18 March 2019 Yasuwe: 5499 1

Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines babwiwe ko...

Bene wabo w’abaguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines bemerewe...
17 March 2019 Yasuwe: 6808 0

Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines bahawe ubutaka...

Ubuyobozi bwa Ethiopian Airlines bwahaye imifuka irimo igitaka abavandimwe...
17 March 2019 Yasuwe: 3976 0

Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze gutaha nyuma y’ifungwa ry’ikigo bigagamo...

Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze kuva muri Uganda nyuma y’uko ikigo bari...
16 March 2019 Yasuwe: 4725 0

RDC:Ishyaka rya Kabila ryatsindiye imyanya myinshi muri Sena bimuhesha...

Urugaga rw’amashyaka ya FCC ruyobowe na’uwahoze ari perezida wa RDC,Joseph...
16 March 2019 Yasuwe: 3857 0

Ibi nibyo bimenyetso simusiga bigaragaza uburyo Perezida Museveni akomeje...

Perezida wa Uganda akunze kwigira nyoninyinshi iyo abajijwe ku bijyanye...
16 March 2019 Yasuwe: 8761 4