skol
fortebet

“Mkapa yakoze ikosa, Nkurunziza arimo gutegura intambara kandi izaba” Impuguke zivuga ku kibazo cy’ u Burundi

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Impuguke mu bya politiki mpuzamahanga, Dr Chirtopher Kayumba asanga Umuhuza mu bibazo by’ u Burundi Benjamin Mkapa yarakoze ikosa kuba yaragaragaje ko ari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza, Mugenzi we wo mu gihugu cy’ u Burundi Pancrace Cimpaye we asanga Perezida Nkurunziza arimo gutegura intambara kandi ngo iyo ntambara izaba.
Aba bombi babitangarije mu kiganiro ku nteko cyatambutse kuri Radio 10 kuri Iki Cyumweru tariki 2 Mata 2017.
Mu minsi ishize Inteko ishinga amategeko y’ Umuryango (...)

Sponsored Ad

Impuguke mu bya politiki mpuzamahanga, Dr Chirtopher Kayumba asanga Umuhuza mu bibazo by’ u Burundi Benjamin Mkapa yarakoze ikosa kuba yaragaragaje ko ari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza, Mugenzi we wo mu gihugu cy’ u Burundi Pancrace Cimpaye we asanga Perezida Nkurunziza arimo gutegura intambara kandi ngo iyo ntambara izaba.

Aba bombi babitangarije mu kiganiro ku nteko cyatambutse kuri Radio 10 kuri Iki Cyumweru tariki 2 Mata 2017.

Mu minsi ishize Inteko ishinga amategeko y’ Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba EALA yateraniye I Kigali, mu Rwanda, yitabiriwe n’ abadepite batanu mu badepite icyenda bakomoka mu gihugu cy’ u Burundi.

Dr Kayumba ati “Icyatumye bariya badepite banga kuza mu Rwanda bavuga ko batizeye umutekano wabo mu Rwanda, bashakaga kwamamaza ikibazo bavuga ko u Burundi bufitanye n’ u Rwanda, bagira ngo bivugwe cyane mu itangazamakuru”

Ibibazo by’ umutekamo muke n’ imvururu zishingiye kuri politiki mu Burundi byatangiye mu ntangiriro za 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya abatari bake biganjemo abayobozi bakomeye mu nzego za gisirikare barishwe abandi Abarundi benshi bahungira mu bihugu by’ abaturanyi.

Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba EAC washyizeho Perezida Museveni nk’ umuhuza hagati ya Leta y’ u Burundi n’ abatavugarumwe nayo, yungirijwe n’ uwahoze ari Perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa.

Mkapa aherutse gutangaza ko ikibazo kiri mu Burundi atari manda ya gatatu ya Nkurunziza. Iyi ngingo Mkapa yabwiye itangazamakuru yanenzwe n’ uruhande rw’ abatavugarumwe na Perezida Nkurunziza, ndetse na Dr Kayumba yavuze ko ibyo Mkapa yakoze ari ikosa.

Ati “Iyo uri umuhuza mu bibazo nk’ ibi bya politiki irimo abatavugarumwe n’ ubutegetsi wirinda kugira uruhande ubogamiraho. Kuba Mkapa yaravuze ko manda ya gatatu Nkurunziza yatorewe atari ikibazo ni ibintu atakagombye kuba yarabwiye itangazamakuru”

Dr Kayumba na Cimpaye bavuga ko manda ya gatatu Perezida Nkurunziza yamaze kuyitorerwa, uko byagenda kose azayiyobora. Ngo aho imbaraga zikwiye gushyirwa ni ku itegurwa rya manda ya kane bakavuga ko nta gikozwe Perezida Nkurunziza azayobora manda ya kane n’ iya gatanu ibintu bigakomeza kuba bibi kurushaho.

Perezida Nkurunziza arimo gutegura intambara

Pancrace Cimpaye impuguke ikurikiranira hafi ibibazo bya politiki y’ u Burundi, akaba n’ umuyobozi w’ ihuriro ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Burundi avuga ko kuba mu Burundi abasirikare bakuru bakomeje kwicwa ari intambara Nkurunziza arimo gutegura kandi ngo iyo ntambara izaba.

Yagize ati “Umuti uzaboneka, Perezida Nkurunziza nahirahira agahindura Itegeko nshinga, mu Burundi hazaduka intambara yeruye. Kuba abasirikare bakomeye bicwa iriya ni intambara arimo ategura.”

Yunzemo “Ibyo avuga ngo arakomeye ntabwo aruta abandi bose babayeyo. Petero Nkurunziza arimo gutegura intambara Abarundi bazirwanaho amahanga natagira icyo akora”

Nta mahoro ari mu Burundi

Dr Kayumba avuga ko Perezida Nkurunziza nawe ubwe atizeye umutekano uri mu gihugu cye. Ibyo ngo bigaragazwa no kuba yarimutse aho yari atuye I Bujumbura akajya gutura mu cyaro. Ikindi ngo ni uko kuva yava mu gihugu bakagerageza ku muhirika ku butegetsi asa nuwarahiye kongera gusohoka mu gihugu cye ngo yitabiriye inama z’ abandi bakuru b’ ibihugu byaba ibyo ku rwego rw’ Afurika cyangwa izo ku rwego rw’ Isi.

Dr Kayumba akomeza avuga ko Nkurunziza ashaka ko ibibazo biri mu Burundi bikomeza. Kugeza ubu u Burundi n’ u Rwanda ntibicana uwaka. Nta gihe kinini gishize kandi igihugu cy’ u Burundi gishyize Kenya ku rutonde rw’ abanzi bacyo. Nkurunziza arimo gushaka inshuti ahandi hatari mu karere.

Dr Kayumba ati “Leta ya Nkurunziza irimo gushaka ukuntu yakorana n’ ibindi bihugu, iki kibazo kigakomeza. Irimo gushaka uburyo yakora n’ umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ amajyepfo SADEC”

Izi mpuguke zivuga ko ikibazo cy’ u Burundi kitanaranye ahubwo abakuru b’ ibihugu bigize EAC badashyiramo imbaraga zihagije mu kugishakira umuti. Bavuga uburyo bwakoreshejwe mu gukemura ikibazo cyari muri Gambia bukoreshejwe mu Burundi ikibazo cy’ u Burundi kitananirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa