skol
fortebet

Moise Katumbi agiye kujyana ikinyamakuru mu nkiko kubera kumushinja ko yahaye ruswa umunyezamu wa Zimbabwe

Yanditswe: Sunday 07, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyo muri Madagascar cyitwa La Gazette de la grande iIe kigiye kujyanwa mu nkiko n’Umunya Politike Moise Katumbi kubera ko cyatangaje ko uyu muherwe yahaye ruswa umunyezamu wa Zimbabwe kugira ngo RDC imutsinde ibitego 4-0 mu matsinda.

Sponsored Ad

Kuwa 30 Kamena uyu mwaka, nibwo ikipe ya RDC yari yatsinzwe na Uganda na Misiri ibitego 2-0 mu itsinda A,yazutse mu buryo budasanzwe inyagira Zimbabwe ibitego 4-0 biteza benshi urujijo.

Iki kinyamakuru cyo muri Madagascar cyahise gisohora inkuru ivuga ko Moise Katumbi yegereye umunyezamu Elvis Chipezeze wa Zimbabwe amuha akayabo kugira ngo areke RDC itsinde ibitego byinshi biyifashe kwerekeza muri 1/8 nk’ikipe yatsinzwe neza.

Iki kinyamakuru cyavuze ko CAF yamenye neza ko Katumbi yahaye ruswa uyu munyezamu ndetse kiri kumukurikira bucece.

Umujyanama wa Moise Katumbi mu mategeko,Gregory Ernes yavuze ko iyi nkuru ya La Gazette de la grande iIe yo kuwa 03 Nyakanga 2019,ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse yari igamije kwica izina rya Moise Katumbi.

Uyu Ernes yavuze ko biteguye kurega iki kinyamakuru kugira ngo kiryozwe ibi bihuha cyatangaje bigamije gusebanya no kwica mu mutwe abakinnyi ba RDC bitegura gucakirana na Madagascar kuri iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa