skol
fortebet

Moïse Katumbi yishimiye kuba abona joseph Kabila n’abe bagenda bigizwayo

Yanditswe: Sunday 13, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuherwe akaba n’umunyapolitiki Moïse Katumbi akomeje kugaragaza ibyishimo aterwa no kuba Perezida Félix Tshisekedi yaritandukanyije na Joseph Kabila ndetse no kuba abo bakoranaga bya hafi bakomeje kwigizwayo.

Sponsored Ad

Moïse Katumbi ni umuntu wabaye inshuti ya Kabila, nyuma baza gushwana, yegura ku mwanya w’ubuyobozi, ubwo yari Guverineri w’Intara ya Katanga, ajya mu buhungiro mu Bubiligi kuko yirinda gufungwa nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo w’igihugu n’uburiganya.

Katumbi kandi asa n’utazibagirwa uburyo leta ya Kabila yamuvukije amahirwe yo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yashyirirwagaho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2016.

Moïse Katumbi n’umwe mu bantu batishimiye isinywa ry’amasezerano y’ihuriro ry’amashyaka CACH rya Perezida Tshisekedi na FCC rya Joseph Kabila, muri Werurwe 2020; aho we na bagenzi be bahuriye mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi rya LAMUKA, bagiye bagaragaza ko badashyigikiye politiki ya FCC-CACH.

Nyuma y’ibiganiro yari amaze ukwezi agirana n’aba meya mu gihugu mubyo yise ‘consultations’, tariki ya 6 Ukuboza 2020, Perezida Tshisekedi yatangaje ko agiye gusesa amaserano yagiranye na Joseph Kabila. Katumbi yahise yandika ubutumwa kuri Twitter, agaragaza uburyo iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu cyari gikwiye.

Moïse Katumbi yanditse ati: “Perezida wa Repubulika amaze gutanga igisubizo cyumvikana kandi gisobanutse Abanyekongo bari bategereje. Ndashimira ubushake n’ubutwari bwe, nshigikira ubushake bwe bwo gushyira abaturage ku isonga no gushaka uburyo bwo gushaka icyo bakeneye.”

Ubwo Perezida Tshisekedi yari amaze kuvuga iri jambo, tariki ya 7 Ukuboza 2020 yatumiye Minisitiri w’Intebe, Ilunga Ilukamba, bagirana ikiganiro bamwe bavugaga ko ashobora kumwegurizamo nk’umwe mu bakomeye mu bakomeye muri FCC gusa ntabwo aregura. Ibyo ntacyo Katumbi yigeze abivugaho.

Byasabye ko Katumbi yongera kuvuga ubwo tariki ya 10 Ukuboza 2020 abadepite bari bamaze gukora itora ryeguje Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Jeannine Mabunda ufatwa nk’inshuti ya hafi ya Joseph Kabila, akaba n’imbaraga zikomeye yari asigaranye mu butegetsi bw’igihugu.

Moïse Katumbi yongeye kwandika ubutumwa kuri Twitter, agira ati: “Ndashimira abadepite ku bw’iri tora ry’amateka. Basubije ibyifuzo by’abaturage, bubaha ababizize babiharanira. Nta mbogamizi zikiriho zo gukora politiki ishyigikira abaturage no gushyira mu bikorwa ibyifuzo byatanzwe muri consultations.”

Si Katumbi gusa wishimye kuko na bagenzi be bo muri LAMUKA, bashyigikiye Perezida Tshisekedi ku bw’iki cyemezo aherutse gufata, hiyongereyemo abenshi mu bagize ihuriro CACH.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa