skol
fortebet

Momo Bertrand yahawe akazi muri UN nyuma yo kugasaba inshuro 500

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Momo Bertrand kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guhabwa akazi n’umuryango w’Abibumbye (UN) nk’igihembo kuko yesheje agahigo ko buba yari yarasabye akazi muri uyu muryango inshuro 500 zose ariko bakamwima.

Sponsored Ad

Momo Bertrand avuga ko yakomeje kujya asaba aka kazi ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye ariko bikaba imfabusa kuko yari yujuje inshuro 500 zose agasaba ariko ntakabone, ikaba ari yo mpamvu uyu muryango wahisemo kukamuha nk’igihembo cyo kuba atarigeze acika intege.

Ibi yabikoze nyuma yo kurangiza kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) agahita yiha intego yo kuzakorera uyu muryango n’ubwo abandi banyeshuri biganye bamuhaga inkwenene bamubwira ko adashobora kuzabona akazi muri UN mu gihe nta muntu n’umwe ukoramo umuzi cyangwa baziranye ariko we yahisemo kwima amatwi abamuca intege.

Ubu Momo Bertrand avuga ko yamaze guhabwa akazi mu ishami ry’uyu muryango ryitwa ITCILO.ORG nk’uko abyivugira.

Yagize ati “Nabwiye abanyeshuri bagenzi banjye twiganye ko ndimo gushaka akazi muri UN baranseka, bambwira bati Momo, UN ntizaguha akazi kuko nta muntu ukorayo unzi, bambwira ko byaba byiza ngiye kwisabira kuba umwarimu w’incuke hano muri San Diego.”

Momo Bertrand yakomejeje agira ati“Sinigeze mbumva kuko nyuma yo gusaba inshuro 500 zose nahawe akazi nahawe akazi nk’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru – Digital Media Officer – muri ITCILO.org rikaba ari ishami ry’Umuryango w’Abibumbye.”

Bertrand yahise yandika ku rukuta rwe rwa Instagram ashishikariza abamusekaga kutajya bacika intege mu byo biyemeje ahubwo bakagira kwihangana nk’uko yagize, batitaye ku mbogamizi bahura nazo izo arizo zose.

Ibi byatumye abenshi mu bamusekaga bashimishwa no kwihangana kwe ndetse na bo biyemeza kujya bagira inzozi nk’ize bakanarwana no gutuma ziba impamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa