Mu birori byakataraboneka reba akayabo k’amamiliyoni igikomangoma Harry na Meghan bakoresheje mu kwitegura umwana wabo w’imfura[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 22 February 2019 Yasuwe: 4425

Mu birori by’akataraboneka Meghan Markle yitabiriye kuwa Gatatu taliki ya 20 Gashyantare 2019, byo kwitegura umwana w’imfura agiye kubyarana n’igikomangoma Henry Harry,hakoreshwejwe asaga miliyoni 292 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mugihe aba bombi bamaze hafi amezi umunani bakoze ubukwe.

Meghan Markle w’imyaka 37 yageze i New York ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagiyeyo ku butumire bw’inshuti ze zamuteguriye ibirori bya Baby Shower byayobowe na Amal Clooney[w’imyaka 41] na Serena Williams wa 37.

Mail Online yatangaje ko, Meghan yagiye i New York muri baby shower nyuma y’ibindi birori byari byitabiriwe na Gayle King na Jessica Mulroney. Yagiye mu ndege ye bwite ya Gulfstream G450 yishyuwe amadolari 250,000[asaga miliyoni 245Frw].

Muri Kanama 2018, Meghan nabwo yagiye muri Canada i Toronto mu ndege ya Air Canada agiye gusura inshuti ye magara Jessica Mulroney.

Ibirori bya Baby Shower byo kwitegura umwana wa Meghan byabereye mu cyumba cyakodeshejwe amadolari asaga 75,000 muri The Mark.

Ni ukuvuga ko mu ngendo gusa n’icyumba cyabereyemo ibirori hatwaye ibihumbi 325000 by’Amadolari angana na Miliyoni 292,464,250 z’Amafaranga y’u Rwanda udashyizemo impano zatanzwe,ibyo kurya no kunywa.

Abana ba Prince George, Princess Charlotte na Prince Louis bagiye bavukira mu Bitaro bya St. Mary’s Hospital.

Meghan n’umugabo we bashobora kuzabyarira muri Frimley Park Hospital muri Surrey.

Iyi niyo ndege Meghan yagiyemo wenyine

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Abadepite batoye itegeko rihana abagaburira abana bo ku...

Abadepite bo mu gihugu cya Uganda bateranye batora itegeko rihana umuntu...
23 May 2019 Yasuwe: 388 0

Umuherwe Moise Katumbi wahungutse yasabye ikintu gikomeye perezida...

Umunyapolitiki akaba n’umuherwe ukomeye mu gihugu cya RDC,Moise Katumbi...
21 May 2019 Yasuwe: 4703 0

Umubiri wa Etienne Tshisekedi warwanyije ubutegetsi bwa RDC kugeza apfuye...

Étienne Tshisekedi wa Mulumba wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...
21 May 2019 Yasuwe: 1809 0

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda yavuze uburyo inzego z’umutekano zikomeje...

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ikoranabuhanga ya Uganda, Idah...
20 May 2019 Yasuwe: 4218 0

Abantu 11 muri Brazil barasiwe mu kabari gaciriritse barapfa

Itsinda ry’abitwaje intwaro binjiye mu kabari mu mujyi mu majyaruguru ya...
20 May 2019 Yasuwe: 1271 1

Donald Trump yaburiye Irani bikomeye avuga ko yahita isenyuka yose ibihugu...

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaburiye Irani...
20 May 2019 Yasuwe: 2298 1