skol
fortebet

Mu Burundi abanyeshuli bishwanyagurijeho imyenda basoje ibizamini bafatiwe ibyemezo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma yaho abanyeshuri basoreje ikizamini cya leta mu Burundi gisoza amashuri y’isumbuye mu mugi wa Bujumbura bakaza kugaragaza amafoto ndetse n’amashusho bishwanyaguriyeho imyenda y’Ishure bigakwirakwizwa kumbuga Nkoranyambaga mu rwego rwo kwerekana ibyishimo byabo.

Sponsored Ad

Amahuriro y’abarimu mu gihugu cy’u Burundi avuga ko Bibabaje kubona hari abana basoje amashuri yisumbuye biha kwishwanyagurizaho imyenda y’ishuri bari bambaye.

Iyi myifatire yabo yanenzwe nabatari bake babibonye.

Hari amajwi yagiye akwirakwizwa kumbugankoranyambaga y’umuyobozi mukuru w’ishuri ariko yerekana imyifatire iteye isoni yabanjirije ibikorwa byo kwishwanyagurizaho imyenda, aho yavugaga ko hari ababanje kwishwanyagurizaho imyenda bakiri mu ishuri bakanatuka ndetse bakandagaza abarimu yabo.

Uyu muyobozi yanatangaje ko abayoboye iri ishuri aba bana bigagaho bamaze gufata ingingo y’uko nta mapuro zigaragaza amanota bazaha aba banyeshuri.

Mu itangazo amasendika y’abarimu ahuriye muhurirro COSSESSONA yasohoye ku munsi wa kabiri, ahanura abo banyeshuri kwubahiriza imyambaro y’ishuri nka bimwe mu bihesha ikuzo amashuri bize.

COSSESSONA isaba leta gusubiramo amategeko agenga amashuri, igakurikiranira bugufi amashuri amwe amwe bavuga ko asa n’ayariho ajya ukubiri n’intumbero y’ukurera.

Perezida Pierre Nkurunziza yarabigaye.

Jean-Claude Karerwa uvugira umukuru w’igihugu amenyesha ko icyo kibazo cy’aba banyeshuri cyaganiriweho mu nama y’umutekano yari iyobowe na Perezida Nkurunziza ku munsi wa kabiri.

Yamenyesheje ko imyifatire nk’iyo atari iy’abana barezwe mu mumuco wa kirundi.

Bwana Karerwa avuga ko umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza anegura imyifatire y’abanyeshuri bitaburiyeho imyambaro y’ishuri.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bwana Karerwa amenyesha ko nta ngingo zizafatirwa abo bana.

Ati “abana ni ab’ Uburundi, baragabye, bakoze ibidakorwa Tuzabwira ababyeyi babo babafatire ingingo I muhira, babahanure, icyo nicyo gihano gihambaye cyane”.

Karerwa avuga ko gufatira izindi ngingo aba bana ari ukwihuta cyane.

Ati: “Mu bisanzwe nta ngingo iteye kubiri nuburenganzira bwa muntu ishobora kujya mu bikorwa. Umwana agize amakosa nk’arya, igihano si ukumwima urupapuro rw’amanota. Turamenyesha abana ko ntangingo idasanzwe bazafatirwa”.

Ibitekerezo

  • Babazane kwiviringa mu Rwanda babakoreshe pompages bazavamo bakamiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa