skol
fortebet

Mu buryo bweruye abaturage ba Uganda bibasiriye bikomeye Perezida Museveni nyuma yo kwerekana indege nshya[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata nibwo Perezida Museveni yanditse ku rubuga rwa Twitter na Facebook, agaragaza ko kompanyi ya Uganda Airlines igiye kongera kubyutsa umutwe nyuma y’imyaka myinshi yarahagaze.

Sponsored Ad

Museveni yavuze ko Uganda Airlines yari yarapfuye ariko ije ubu ikaba imeze nk’umwana muto uvukanye amaraso mashya, akaba yahereye ku ndege ebyiri zo mu bwoko bwa CRJ900 Bombardier zaguzwe n’iki gihugu.

Mu buryo bweruye, abagande benshi bandagaje Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, nyuma yo kubaratira indege nshya yaguze mu rwego rwo kubyutsa kompanyi y’indege zitarwara abagenzi muri iki gihugu.

Ibi Museveni yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye , byaherekejwe n’ibitutsi ndetse n’amagambo agaragaza ko bamurambiwe bakaba banifuza ko yava ku butegetsi.

Abagande benshi bahise bamwanjama kuri izi mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko izi ndege ziciriritse kandi ko nta kidasanzwe yakoze ahubwo akomeje kumunga ubukungu bw’igihugu cya Uganda amaze imyaka isaha 33 ayobora.

Uwitwa Eddie Blaze ati: “Mbere yo kugushimira nabanje gushakisha amakuru kuri Google menya iby’iyi ndege ya CRJ900 Bombardier…

Yakomeje agira ati "Iyi ndege ntiyatwara n’abagenzi 90, kandi twaguze ebyiri, bivuga ko n’abadepite bacu batakwirwamo keretse bemeye gupakirwamo hanyuma bagera Nimule igahita ihanuka, kandi ntibyaba ari bibi kuko bemeye gusinyira igurwa ry’ibi bikinisho ngo ni indege.”

Edmond Byaruhanga ati: “Mu myaka y’1970, Uganda yari ifite indege yashoboraga gutwara abagenzi 216, none muri 2019 umuryango wa Perezida urishimira akadege gashobora gutwara abagenzi 76, barabiririmba nk’abishimira igaruka rya Yesu Kristu”.

Goldie Markshine Mboya we ati: “Iby’izi ndege ntibintunguye kandi ntacyo bimbwiye. Icyo nzi cyo ni uko Uganda yigeze kugira indege nyuma zikaza kuzimira. Icyo naje kumenya ni uko uwari warangije Uganda Airlines ari nawe uyigaruye.

Mbikuye ku mutima nshimiye Iddi Amin wari warazanye indege za mbere muri Uganda, nanashimira uyu [Museveni] ugaruye iby’Abagande yari yararigitishije.

Ikimbabaza kurushaho, ni uko indege ya Perezida yaguzwe n’abaturage ba Uganda ngo umuntu umwe n’umuryango we bayigendemo bonyine, ihenze cyane kurusha izo ndege ebyiri zaguzwe.”

Uwitwa Ken Matengo nawe mu magambo ye yagize ati: “Ni gute twakwicara tukishimira ko Uganda Airlines igiye kongera gukora ifite indege itwara abantu 90? Ni nk’uko wajyaho ukirata ngo waguze telfone ya Nokia 1100 mu gihe abandi barimo kugura za Infinix S4”

Benshi bagiye batanga ibitekerezo, bagaruka ku izimira ry’indege za mbere iki gihugu cyari gifite mu myaka yashize n’uburyo zari zihagazeho ariko ubu Perezida Museveni akaba agarukanye indege zitajyanye n’igihe.







Ibitekerezo

  • Niko Dictators bose bakora.Baba bashaka "guhuma" (to blind) abaturage.Muribuka Kabila aratira Abakongomani "les 4 chantiers" nyamara ubukene bubageze kure.Bakeka ko igihugu ari icya Family yabo.Babiterwa nuko bafite imbunda zaguzwe mu misoro y’abaturage,uvuze bakamwica,iyo batamufunze.Reba ibyo akorera Bobi Wine na Colonel Besigye.Ariko wa mugani bage bibuka Daniel 2:44 havuga ko ku munsi w’imperuka Imana izakuraho abategetsi bose,igaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Bible ivuga ko izagaburira ibisiga abategetsi b’isi nkuko Ibyahishuwe 19:17,18 havuga.Bajye bicara bazi ko "amabi" bakora Imana izayibabaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa