Mu mabwiriza menshi y’uburyo Abadepite bo muri Uganda bagomba kwitwara mu nama ya Commonwealth izahabera harimo Kutazasambana no kutazarura ibiryo byinshi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 13 September 2019 Yasuwe: 2212

Abadepite bo muri Uganda bigishijwe uko bagomba kuzitwara mu nama ya Commonwealth Parliamentary Conference(CPC) izabera muri iki gihugu mu minsi iri imbere.



Perezida w’ Inteko Ishinga amategeko Rebecca Kadaga yasabye abadepite b’ iki gihugu kuzambara neza muri iyi nama, kutarura ibiryo byinshi no kutazasinda.

Yagize ati “Mu gihe cyo kwarura, ntimuzashyireho byinshi, ntimuzavange inyama n’ imbuto, ntimuzabange inanasi n’ ibitoki, n’ isosi. Ntimuzaryane vuba vuba kabone n’ iyo mwaba mushonje”.

Kadaga yavuze ko abagore benshi bo muri Uganda Nteko ishinga amategeko ya Uganda bigeze guterwa inda n’ itsinda ryari ryavuye muri Tanzania mu nama yahuje Uganda na Tanzania mu myaka mike ishize.

Yakomeje agira ati “Ku bw’ ibyo ntimuzishyire mu byago, ntimuzasamare, umugabo ashobora kuzaba yaturutse nko muri Jamaica mutazongera kubonana, ku bagabo namwe umugore ashobora kuzaba yaturuze kuri Pacific utazongera ku mubona. Tugomba kwitonda cyane mu byo dukora byose”.

Perezida w’ Abadepite yakomeje abasaba abadepite kutazanywa ngo basinde ati “Mugomba kunywera mu rugo kandi mukirinda ko umwuka w’ inzoga ubanukaho mu gitondo”.

Rebecca Kadaga nk’ uko byatangajwe na The Observers yavuze ko iyi nama azaba ari umwanya wo kugira ngo abayitabiriye bamenye Uganda bityo ko ubunararibonye bazahakura buzatuma bagenda bavuga Uganda neza cyangwa nabi.

Iyi nama y’ abagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bikoresha ururimi rw’ Icyongereza Commonwealth Parliament Conference izabera I Kampala kuva tariki 22 kugeza tariki 29 Nzeri 2019, biteganyijwe ko izitabirwa n’ abagera ku 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble didy

    mbega ibibazo? ibaze koko guhana nkaho ari abwira! genda Rwanda uratengamayeee kuko iwacu ibyo ntibihaba bariyubaha kuburyo batarinda kubibutsa ibyo bagomba kwirinda.

    2 months ago

Inzindi nkuru

DRC:Ibiro bya Polisi y’i Mambasa byatwitswe

Ibiro bya polisi ya Mandimbi byatwitswe, ni ku birometero 30 mu majyepfo...
19 November 2019 Yasuwe: 1114 0

Bill Gates niwe mukire wa mbere ku Isi, yasubiranye uyu mwanya ahigitse...

Bill Gates waherukaga kuyobora uru rutonde rw’abaherwe ku Isi mu 2017...
19 November 2019 Yasuwe: 682 0

DR Congo: Umukecuru w’imyaka 83 arakigisha mu ishuri ribanza kubera kwimwa...

Imyaka iteganywa n’amategeko yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku bakozi bo...
18 November 2019 Yasuwe: 2721 0

Colonel Mpiranya uzwi nka Kagoma yasimbuye ku buyobozi bwa RUD URUNANA...

Umutwe wa RUD URUNANA uherutse gukubitwa inshuro ndetse ukamburwa n’intwaro...
18 November 2019 Yasuwe: 3975 0

Tuyisenge Jacques yahaye ishimwe rikomeye Etincelles FC yamureze akaba...

Rutahizamu w’Amavubi n’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri...
18 November 2019 Yasuwe: 1985 0

Umugore wa Gen. Mudacumura wari umuyobozi wa FDLR yavuze ukuntu yamaze...

Mu muhango wo gusezera kuri Lt.Gen. Mudacumura Sylvestre wari uyoboye...
18 November 2019 Yasuwe: 14297 0