skol
fortebet

Mu mujyi wa Goma hagaragaye undi murwayi wa Ebola bitera benshi ubwoba

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

Byemejwe ko hari umuntu wa kabiri wagaragayeho ibimenyetso by’indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma uhana imbibi ndetse ugenderanira cyane n’uwa Gisenyi mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Umurwayi wa mbere wa Ebola yagaragaye muri Goma ku nshuro ya mbere ku cyumweru tariki 14 z’uku kwezi, uyu yahise imuhitana mu nzira bamujyana mu kigo kivurirwamo iyi ndwara kiri i Butembo.

Amakuru aremeza ko uyu murwayi wa kabiri ufite Ebola amaze hajuru y’ibyumweru bibiri i Goma, aho yaje aturutse muri kilometero zibarirwa mu magana.

Mu cyumweru gishize nibwo uyu yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bwugarijwe na Ebola kurusha ikindi gihe cyose mbere, kuko ubu imaze guhitana abantu barenga 1700 kuva mu mwaka ushize.

U Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma iki cyorezo ku mipaka y’Iburengerazuba, n’uwa Gisenyi na Goma by’umwihariko.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi riheruka kwemeza ko iki cyorezo uko kimeze ubu biteye impungenge isi.

Umugabo wagaragaweho Ebola muri Goma ubu yashyizwe mu kato kugira ngo akurikiranwe.

Umunyamakuru wa BBC muri Kongo avuga ko hari gushakishwa abandi bantu bakoranyeho na we kugira ngo bahabwe urukingo.

Umujyi wa Goma utuwe n’abantu barenga miliyoni imwe, batuye mu buryo bucucikiranye. Niwo mujyi munini muri Kongo umaze kugeramo iki cyorezo.

Ebola yandurira mu matembabuzi yose ava ku mubiri w’uyirwaye mu gihe akoranyeho n’utayirwaye.

Ibimenyetso by’iyi ndwara bishobora gutangira kugaragara mu gihe cy’iminsi 21 umuntu ayanduye.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa