Mu rugendo rwo kubohora Uganda Perezida Museveni yahishuye uburyo yasigaye nta buringiti agira atizwa n’uburoso bw’amenyo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 9 January 2020 Yasuwe: 3117

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni avuga ko urugendo rwo kubohora Uganda rutari rworoshye kugeza ubwo yasigaye nta buringiti agira bwo kwitwikira ndetse nta n’uburoso bw’amenyo afite, akabuhabwa n’umwe mu bo bari kumwe.



Yabitangarije mu rugendo rw’ibirometero 168 rwiswe ‘Afrika Kwetu’ rwatangiye ku Cyumweru tariki ya 6 Mutarama ubwo yari ageze ahitwa Kagogo mbere yo kwerekeza mu Karere ka Kiboga.

Mu kuvuga byinshi byari biruhanyije mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi mu 1986, yavuze ko yaburaga uko yitwikira ndetse ngo no koza amenyo byari ingorabahizi.

Ati: "Nakoresheje umuriro ngo ndebe ko nashyuha, mbone agatotsi ariko biba iby’ubusa. Nashoboraga gushyuha igice kimwe ngakonja ikindi. Uburingiti bwanjye bwatangiye kunuka, ariko icyo gihe numvaga buhumura. Ku buroso bw’amenyo, natabawe n’umuhungu wa Dr. Sebuliba wari warize Makerere, ampa ubwe bwite. Narabutetse kugira ngo nice mikorobi.”



Muri uru rugendo kandi Museveni yavuze ko ahitwa Bukomero ari ho Gen. Elly Tumwiine, Minisitiri w’Umutekano wa Uganda yarasiwe. Ni mu gihe hari ibyari byaratangajwe ko yarashwe ubwo abarwanyi ba NRA bagabaga igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba muri Mubende.

Muri uru rugendo rwe ruzamara iminsi irindwi nk’uko Chimp Reports ibitangaza, Museveni agamije kwibuka iminsi y’urugamba ari nako atanga ubutumwa ku baturage abasaba kujyana abana ku mashuri, gukora ibikorwa bibateza imbere ndetse no kunganira Leta muri gahunda zitandukanye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Covid-19:Abantu 2,261 bavuye mu kato mu Burundi

Minisiteri y’ubuzima mu Burundi yatangaje ko mu bantu 2,936 bari barashyizwe...
9 April 2020 Yasuwe: 0 0

Abaturage bo muri Cote d’Ivoire bigaragambije basenya inyubako isuzumirwamo...

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 5 Mata 2020, abigaragambya bashenye...
9 April 2020 Yasuwe: 133 0

Amerika mu rugamba rwo kweguza umuyobozi wa OMS ngo bitewe n’uko bemeye...

Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze...
9 April 2020 Yasuwe: 594 0

Congo:Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yatawe muri...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2020, umuyobozi w’Ibiro...
9 April 2020 Yasuwe: 563 0

Uganda yongeye iterwa n’inzige

Nyuma y’amezi agera kuri 2 inzige zibasiye bimwe mu bihugu byo muri afurika...
8 April 2020 Yasuwe: 2979 0

Perezida Kenyatta arifuza ko Visi-Guverineri uherutse kwica amabwiriza yo...

Visi-Guverineri w’intara ya Kilifi, Gideon Saburi, uheruka gutabwa muri...
8 April 2020 Yasuwe: 2857 0