skol
fortebet

Mu rwego rwo kwereka abayoboke be ko ari we muntu nyawe w’ukuri watumwe n’Imana,Pasiteri yabasabye kunywa amazi avanze n’umuti wica imbeba

Yanditswe: Monday 11, May 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Afrika y’Epfo umuvugabutumw akaba na pasiteri witwa Pastor Mucyo Monyeki abayoboke b’itorero rye umuti wica imbeba kugirango abereke ko ari umuntu nyawe w’ukuri watumwe n’Imana yo mw’ijuru.

Sponsored Ad

Pasiteri Mucyo Monyeki yabwiye abayoboke be kudatinya, ko uyu muti wica imbeba wakoreshwa mu bimenyetso n’ibitangaza, kandi ko umuntu wese urwaye akanywa amazi akoze muri uyu muti wica imbeba yakira.

Ariko, abayoboke b’itorero mu kwizera umushumba wabo, banyoye amazi avanze n’uyu muti wica imbeba wari wavanzwe n’uyu mu pasiteri.

Mu kuwunywa, nyuma y’iminota 30, benshi mu bawufashe batangiye gutaka kubera ububabare bwo mu igifu, bamwe batangira kuruka mugihe abandi batangiye kumva bacitse intege.

Mu bawunyoye bose, ubwo inkuru yandikwaga byari bimaze kwemezwa ko 8 muri bo bemejwe ko bapfuye, mu gihe abandi 13 bajyanwe kwa muganga bakaba barembye cyane mu bitaro bitaramenyekana.

Pasiteri Mucyo Monyeki wanywesheje abayoboke be uyu muti yahise atabwa muri yombi, kuri ubu polisi ikaba ikomeje gukora iperereza kuri aya mahano.

Ibitekerezo

  • Iki kiba ari ikimenyetso simusiga yuko amadini menshi akoreshwa n’abadayimoni.Ikibabaje nuko abayoboke bayo SATANI nabo abahuma amaso ntibashake idini y’ukuri,nyamara ihari.Muribuka Pastor uherutse gutera inda abayoboke be 20,ababeshye ko ari Imana yabimusabye kandi baremera.
    Pastors nyamwinshi barya amafaranga y’abantu,basambanya abayoboke babo,etc...Byose bakabikora "mu izina ry’Imana".Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko abantu bantura mu madini y’ikinyoma aribo benshi.Niyo mpamvu niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.Ikibazo nuko abantu bibeshya ko Imana yemera amadini yose.Birababaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa