skol
fortebet

Mugihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Biden arahire,abasirikare b’igihugu cya Amerika ntibakirara mu nyubako zabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Mu gihe habura iminsi mike ngo Joe Biden afate inshingano zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inzego z’umutekano z’iki gihugu zakajije uburinzi kugera n’aho bamwe mu bazigize baryama hasi mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko izwi nka Capitol.

Sponsored Ad

Amafoto yakwirakwiye mu bitangazamakuru hirya no hino ku Isi agaragaza umubare munini w’abasirikare barinze Capitol, aho bamwe bagaragaraga banirambitse ngo batore agatotsi dore ko bahamaze icyumweru cyose.

Abasirikare babarirwa mu gihumbi bitwaje n’intwaro ziregeye ni bo bari imbere muri iyo nyubako ya Capitol no hanze mu marembo yayo, ndetse no mu nzira zica munsi y’ubutaka. Umutekano wakajijwe ku rwego rwo hejuru hubakwa igisa n’urukuta ku buryo na zimwe mu nzira zihagana zafunzwe.

Ikazwa ry’umutekano kuri Capitol ribaye nyuma y’uko agatsiko k’abashyigikiye Perezida Trump kayiteye kakibasira abagize Inteko ishinga Amategeko ubwo bari mu bikorwa byo kwemeza intsinzi ya Joe Biden.

Ubwoba bwari bwose ko hashobora kongera kugabwa igitero ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo Abadepite bari bateranye bagiye gutera icyizere Perezida Trump kugira ngo yeguzwe cyangwa ntazongere kwemererwa kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu; kubera imyitwarire mibi yakomeje kumuranga.

Ku rundi ruhande ariko irahira rya Joe Biden ritegerejwe ku wa 20 Mutarama 2021 ni kimwe mu bintu nyamukuru byatumye umutekano urushaho gukazwa muri Washington D.C no kuri Capitol by’umwihariko, cyane ko hari amakuru avuga ko abambari ba Trump bafite umugambi wo guteza akaduruvayo muri ibyo birori.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa