skol
fortebet

Muri Filipine kuwa gatanu mutagatifu abantu babambwa ku musaraba[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Mbere yuko hizihizwa izuka rya Yezu ku munsi wa Pasika, ku bakirisitu, Uwagatanu Mutagatifu ni umunsi w’ingenzi cyane kuko ari umunsi abakirisitu bibukaho ububabare bw’ibambwa n’urupfu rwo ku musaraba by’Umwami Yezu Kristu.

Sponsored Ad

Yezu yumviye ugushaka kw’Imana Data kugeza ku rupfu, ndetse urupfu abambwe k’umusaraba. Ibyo byose ni ukubera urukundo yari yarafitiye abatuye isi, abitangira kubera ibyaha byabo.

Mu kwizihiza uyu munsi mutagatifu, mu gihugu cya Filipine (Philipines) ho hakorwa umuhango wo kubamba abantu mu rwego rwo kwigana, kuzirikana no kumva ububabare Yezu Kirisitu yagize ubwo yabambwaga ku musaraba azira ibyaha by’abatuye isi nk’uko abakirisitu babyemera.

Ni igikorwa Abanya-Filipine bakorana urukundo rwinshi kiba kuwa Gatanu Mutagatifu.

Abemera gukorerwa ho uwo muhango wo kubambwa bigana Yezu babita aba Magdarame. Mu gukora uyu muhango batwara imisaraba ikoze mu biti bakambakamba ahantu hashashe neza mu rwego rwo kwibabaza nk’uko Yezu yabikoze.

Abakora uyu muhango kandi baba bicuza ibyaha banagagagza guca bugufi kutazabisubira banishimira imbabazi bagiriwe.

N’ubwo uyu muco ukorwa cyane muri Filipine, idini Gatulika muri iki gihugu ntiribishyigikira kuko ngo bifatwa nko kwibabaza birenze urugero kubera imyemerere ikomeye, bitandukanye n’inyigisho batanga.

Inzengo z’ubuzima muri iki gihugu nazo zivuga ko iyi mihango ishobora kugira ingaruka ku bayikorerwa kuko ababambwa baterwa imisumari mu biganza no mubirenge, bityo ngo bikaba byabavira mo ubundi burwayi butandukanye.

Tumwe mu duce dukora uyu muhango wo kubamba abantu muri Filipine (Philipines) harimo nk’agace ka Barangay, San Pedro Cutud, San Fernando na Pampanga.

Ababambwa baba ari batatu nk’uko no mu gihe cya Yezu nawe yabambwe hagati y’ibisambo bibiri. Mu gihe bazamura imisaraba y’abemeye kubambwa, abandi ba kirisitu baba bavuga amasengesho kandi baciye bugufi mu rwego rwo kwibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu ubwo yari ku musaraba.


Ibitekerezo

  • Ese koko YEZU yabambwe ku musaraba cyangwa ni ku giti kimwe gihagaritse gusa?Kumanika ku giti,wari umuhango wo guhana umuntu w’umunyabyaha muli Israel.Ntabwo ari Yezu wenyine wabambwe.Igiti babamanikagaho,kitwaga Stauros mu kigereki.Cyari kimwe gusa guhagaze,bakazirika amaboko areba hejuru.Nta kindi gitambitse bakoreshaga.Mu Isezerano rya kera,muzarebe muzasanga bakoresha IGITI.Umusaraba bawushyira mu Isezerano Rishya.Impamvu abakristu tutagomba gukoresha Umusaraba,nuko waturutse mu madini y’ikinyoma yabaga I Babuloni.Muli Bible y’umwimerere y’ikigereki,nta hantu na hamwe handitse ko Yezu yabambwe ku musaraba.Handitse IGITI (stauros).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa