skol
fortebet

Kenya:Abaganga bahunze ibitaro kubera abashinwa bari baje gusuzumwa icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Polisi ya Kenya yajyanye ku bitaro bya Makueni (Makueni hospital) Abashinwa batanu bakekwagaho indwara y’icyorezo cya Coronavirus, abaganga bakibimenya ubwoba burabataha bahita batoroka, bava mu kazi.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2020, aho aba baganga barimo bavura abandi barwayi, ariko bakimenya ko polisi ibazaniye abo Bashinwa, bahise bazimira bamara amasaha ntawe ubaca iryera, nkuko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje.

Umuganga umwe wahunze yabwiye iki kinyamakuru ati:"Ubwoba bwadutashye ubwo twabonaga abaherekeje aba Bashinwa bambaye udukoresho dupfuka amazuru n’umunwa".

Nyuma y’ubwoba bw’abaganga, ubuyobozi bw’ibitaro ndetse n’ubw’agace ka Makueni bwemeje ko nta Coronavirus basanganwe, gusa andi makuru avuga ko ibizamini bafashwe byajyanwe mu ipimiro (Laboratory) riri i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane.Tekereza guhungwa n’umuntu wari utezeho amakiriro!!! Byerekana intege nke za kimuntu.Byerekana ko dukeneye kuyoborwa n’Imana.Twibuke ukuntu Yesu yakiraga abarwayi bose kandi bose akabakiza.Ndetse n’ababaga barwaye ibibembe (leprosy),ntabwo yatinyaga kubegera ngo batamwanduza.Nyamara byari bibujijwe yuko Umubembe yegera abantu.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose.Azabanza akuremo abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Hanyuma akureho ibibazo byose isi ifite,ayihindure paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa