skol
fortebet

Muri Pariki ya Virunga hongeye kuvugwa ubwicanyi bwa FDLR

Yanditswe: Tuesday 13, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Virunga iherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiciwe mu gitero byemejwe ko cyagabwe n’umutwe wa FDLR-RUD urwanya leta y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Pariki ya Virunga bwavuze ko umurinzi wayo yiciwe ku biro by’irondo biri ku kigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, biri mu mudugudu wa Sarambwe, bwongeraho ko izo nyeshyamba zanibye abaturage bo muri kariya gace.

Si ubwa mbere inyeshyamba za FDLR zivuzwe mu bwicanyi muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Muri Mata uyu mwaka abarinzi bayo 12 bishwe n’abitwaje intwaro, nyuma yo kugwa mu gico bari batezwe ahitwa Rumangabo hafi ya Teritwari ya Rutshuru.

Ubuyobozi bwa Parike ya Virunga icyo gihe bwavuze ko Inyeshyamba za FDLR ari zo zishe bariya barinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa