skol
fortebet

Muri Sudani hari kuba imyigaragambyo idasanzwe igomba kumara amasaha 48

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

skol

Abaturage b’ingeri zose muri Sudan batangije imyigaragambyo mu bice byose by’iki gihugu, nyuma y’uko abatavugwa rumwe n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani bakomeje kwamagana ko ubuyobozi buguma mu maboko y’igisirikare busa naho buheza Abasibile.

Sponsored Ad

Aba baturage batangije imyigaragambyo igomba kumara amasaha 48, hagamijwe ko ubuyobozi bwashyirwa mu maboko y’abasivile mu gihe hakiri ukutumvikana ku mpande zombi kuva Omar al-Bashir yahirikwa ku butegetsi.

Ishyirahamwe ry’abakozi muri Sudani (Sudanese Professionals Association, SPA) ryayoboye imyigaragambyo yavanyeho ubutegetsi, ni naryo ryatumije iyi myigaragambyo ikomeye yatangiye kuri uyu wa kabiri.

Igamije gushyira igitutu ku nama ya gisirikare iyoboye Sudani ngo ihe ubutegetsi abasiviri.

SPA ivuga ko abaturage, ibigo bya leta n’ibyigenga bose bitabira iyi myigaragambyo. muri iyi minsi ibiri biteganyijwe ko imirimo myinshi iza guhagarara n’ikibuga cy’indege cyo ku murwa mukuru Karthoum kigafunga.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, ishyaka “National Ummah Party” (NUP) – ubusanzwe rishyigiye imyigaragambyo – ryavuze ko iyi myigaragambyo yateguwe nabi kandi ku gihe kitari nyacyo.

Hari andi mashyaka asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi nayo yanenze iyi myigaragambyo yahamagajwe na SPA mu gihugu hose.

Ibiganiro byo gushyiraho leta y’inzibacyuho muri Sudani, byahuzaga inama ya gisirikare n’amashyaka ashaka ko buhabwa abasiviri, byahagaze mu cyumweru gishize ntacyo bigezeho.

Kutumvikana gushingiye ku bagomba kuba bagize inama ngenzuzi – urwego ruzaba rukuriye guverinoma y’inzibacyuho – bakwemeranya gushyiraho.

Inama ya gisirikare ubu iranengwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Sudani ko yategetse guhagarika abanyamakuru ba televiziyo esheshatu zo mu gihugu kuko bagiye mu myigaragambyo.

Abayinenga bavuga ko no mu gihe cy’ubutegetsi bwa Bashir, itangazamakuru ryagenzurwaga bikomeye kandi rikinjirirwa n’ubutegetsi.

Umuyobozi w’iyi nama ya gisirikare, Liyetona Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, yagiye muri Sudani y’Epfo ku munsi w’ejo ku wa mbere, abonana na Perezida Salva Kiir baganira ku mibanire y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa