skol
fortebet

Muri uku kwezi kwa kabiri hagiye gufungurwa indi Resitora abantu bazajya binjiramo babanje gukuramo imyenda yabo yose bakambara ubusa

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Ni inkuru idasanzwe ku bantu batuye ibice bitandukanye by’isi, kubera imico yabo itabemerera kujya ku mugaragaro bambaye ubusa, ariko nanone iyi ni inkuru isanzwe ku baturage bo muri Switzerland kuko bo umuco wabo ntacyo ubabuza kubijyanye no kwambara ubusa.

Sponsored Ad

Muri iki gihugu inkuru irikuvugwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi bari kwishimira ko hagiye gufungurwa kumugaragaro, resitora izajya yakira, abantu bambaye ubusa, uzajya uza wambaye nugera kumuryango ukuremo imyenda winjire wambaye ubusa.

Iyi foto yafatiwe mugihugu cy’ubufansa, igihe hafungurwaga kumugaragaro Resitora yitwa “O Naturel” izajya yinjiramo abambaye ubusa gusa hano ni muri 2017, abatashye uyu muhango basangiraga umuvinnyo ubona banezerewe cyane.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Schweiz am Wochenende, bavugako iyi resitora izafungura imiryango mu mpera z’uku Kwezi kwa 2,2020.

Iyi resitora izaba yitwa “Edelweiss Basel – Nudisten Lounge” izajya yakira abantu bose babyifuza by’umwihariko ikazajya yita cyane kubaryamana bahuje ibitsina.

Uko bizajya bigenda umukiriya wese uje muri iyi resitora azajya yerekwa icyumba, agende akuremo imyambaro, ayisige ahabugenewe nuko yinjire yambaye uko yavutse.

Kwishyura nimbere, uwinjiye arabanza akabaza, ibyo yifuza kuza gufungura cyangwa kunywa, bakaguha ibiciro ugahita wishyura ako kanya.

Guhurira hamwe mwambaye ubusa si bishya kuri bamwe, umwaka ushize mu kwezi kwa 8, i Zurich, bahereye Festival yiswe “Body and Freedom Festival” yahurije hamwe abantu benshi batandukanye bambaye ubusa, muri 2017 mugihugu cy’Ubufaransa naho hafunguwe Resitora yitwa “O Naturel” nayo uwinjiyemo wese arabanza agakuramo imyambaro akinjira yambaye ubusa.

Ibitekerezo

  • Ibi byose biba byerekana ko tugeze mu minsi y’imperuka.Abantu basigaye bafata ikibi nkaho ari kiza.Reba ukuntu abantu basigaye bambara amapantalo acitse mu nzira,cyangwa za minis. Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa